Bishira w’imyaka 28, akinira Ikipe y’Umujyi wa Kigali kuva mu 2014 nyuma yo kuva muri Isonga FC.
Kimwe n’abandi bana benshi babyirukira i Rubavu, na we yisanze akina umupira w’amaguru, urukundo abikunda rumuhesha gutoranywa n’abatoza barimo Cassa Mbungo André washakiraga abakinnyi SEC Academy.
Ati “Umutoza Cassa [Mbungo] yarambonye arankunda, ambwira ko azanzana i Kigali. Ni uko nageze muri SEC. Ntabwo nahatinze, nahamaze umwaka n’amezi make, njya muri Isonga FC, tujya gusimbura abayitangiriyemo.”
Muri iki kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Bishira yahishuye ko agitangira gukina atari myugariro, ahubwo Umutoza Cassa Mbungo ni we wamuhinduriye umwanya mu gihe yari asanzwe akina hagati.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo natangiye nkina nka myugariro, nk’abandi bana bose nakinaga henshi. Ndi i Gisenyi nakinaga hagati, cyangwa nkakina ku ruhande rimwe na rimwe. Ngeze muri Académie ni bwo banyeretse umwanya ngomba gukina. Ndi muri SEC, Cassa yangize myugariro, ngize amahirwe bahamagara Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, nkomerezaho, mbona ko ari umugisha.”
Abajijwe niba aticuza kuba yarabyemeye, uyu mukinnyi yavuze ko atari uko bimeze, ahubwo yabyakiriye kuko byamufashije kubona umwanya wo gukina, uwakuze akunda Cristiano Ronaldo yibona nka Sergio Ramos, bombi bakiniraga Real Madrid icyo gihe.
Ati “Ntabwo mbyicuza kuko ni ahantu uba waraboneye umwanya, ubona ko ari ho hari inzira. Ntabwo wabyicuza. Hari igihe ukunda umukinnyi ugasanga ntimukina ku mwanya umwe. Nakundaga Cristiano kubera uburyo atwaramo ibintu bye, ni umukinnyi nkunda nubwo ibyo akina atari byo nkina. Ku ruhande rwanjye rwa myugariro nakundaga Sergio Ramos.”
Nyuma y’imyaka ibiri muri Isonga FC, ni bwo Bishira Latif yerekeje muri AS Kigali aho atagowe no kwisanga muri iyi kipe yasanzemo bamwe mu bakinnyi bakinanye muri SEC barimo Nsabimana Eric ‘Zidane’, Mutijima Janvier na Umwungeri Patrick.
Yakomeje agira ati “Ntabwo nahise nkina nk’umukinnyi ubanza mu kibuga, iyo ukizamuka uba wiga. Ku bw’amahirwe kuko twatozwaga na Cassa [Mbungo], yagiye ampa umwanya muto buhoro buhoro, iminota mike muri Shampiyona, bigenda bimfasha kuzamuka kugeza igihe naje kubona umwanya uhoraho.”
Iyo minota ni yo yamuhesheje kwigaragaza, ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, kikaba kimwe mu bintu byamushimishije nubwo kunanirwa gusezerera Botswana atazabyibagirwa kuko byari kubaha amahirwe yo kugera mu Gikombe cya Afurika.
Kuri ubu, hashize imyaka 10 Bishira Latif ari umukinnyi wa AS Kigali, ndetse ni we wabashije kuyigeraho mu baheruka kuko abandi bagerageje kuramba mu makipe ari nka Irambona Eric wakiniye Rayon Sports imyaka umunani, Bate Shamiru wakinnye imyaka nk’iyo muri AS Kigali kimwe na Buteera Andrew muri APR FC.
Bishira yavuze ko kimwe mu byamufashije kumara igihe kingana gutyo muri AS Kigali ari ukwihangana.
Ati “Muri iyo myaka yose harimo kwiga, kwihangana no kumenya. Narize menya uko uruganda rw’umupira rumeze, kwihangana igihe bitagenda neza no gukura mu mutwe. Ibyo byose biri hagati aho mu myaka 10.”
Mu bo bakinanye bose muri icyo gihe, Bishira avuga ko uwo atakwibagirwa ari Nshutinamagara Ismael "Kodo" yakuze abona akina, mu gihe abanyezamu beza bamukinnye inyuma ari Bate Shamiru na Ntwari Fiacre.
Ati “Ikintu cyanshimishije ni uko nagize amahirwe yo gukina imikino mike hamwe na Kodo [Nshutinamagara Ismael], ni ibintu byanejeje cyane. Bate [Shamiru] hari igihe yavugaga, na Fiacre [Ntwali] mu mwaka wa kabiri yari asigaye avuga. Bari abanyezamu bavuga, badufasha gutera imbere.”
Uyu myugariro umaze imyaka 10 mu ikipe imwe, yashimangiye ko hari andi makipe yagiye amwifuza ariko yanze kuyerekezamo kuko yabonaga ntacyo arusha AS Kigali.
Ati “Njyewe akenshi nkunda kuba ahantu hamwe ntuje, uri ahantu ubona inyungu. Twe tuba twifuzwa gukina. Buriya guhindura ikipe biragora, kubona ikipe urimo ihatanira ibikombe nk’uko izo zindi zimeze, nta mpamvu yo guhindagura.”
Bishira Latif yatwaranye na AS Kigali Igikombe cy’Amahoro inshiro ebyiri; mu 2019 na 2022, anatwara kandi Super Cup muri iyo myaka kimwe n’iyo mu 2013.
Ku bijyanye n’ahazaza he, uyu mukinnyi yavuze ko atarafata umwanzuro, ahubwo arajwe ishinga no gusoza uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!