Ingengabihe igaragaza ko iyi mikino izatangira taliki ya 16 Mutarama 2016, ariko biteganyijwe ko abakinnyi b’abanyamahanga bose bazaba bageze mu Rwanda taliki ya 10 Mutarama 2016.
Abikorera bo mujyi wa Huye by’umwihariko abafite amahoteli bemeza ko imyiteguro bayigeze kure, kandi bafite ahantu hahagije ho kwakirira abashyitsi ndetse no gutangaza serivise nziza bamaze kubinoza.
N’ubwo mu mu Rwanda hazakinira amakipe 16 ari mu matsinda ane, biteganyijwe ko mu mujyi wa Huye hazacumbika amakipe ane yo mu itsinda B, ariyo Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo (RDC), Cameroon, Ethiopia na Angola, akazakinira kuri sitade Huye, imyitozo akayikorera kuri sitade Kamena nayo iri mu mujyi wa Huye.
Ubwo abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’amajyepfo, akarere ka Huye na Ferwafa, baherutse gukora igenzura taliki ya 29 na 30 Ukuboza 2015, bareba aho abanyamahoteli bageze bitegura, byagaragaye ko n’ubwo hari ibikibura, imyiteguro bayigeze kure.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yabwiye IGIHE ko amahoteli azakira abakinnyi b’abanyamahanga, arimo Hoteli Matel Boni consili, izakira amakipe atatu (RDC, Cameroon, na Ethiopia, hamwe na Hoteli Galileo (Galileo Stadium Hotel) izacumbikira ikipe ya Angola, ndetse na Hotel Four Steps izakira abayobozi b’amakipe, abasifuzi n’abandi bayobozi bazaba bashinzwe gukurikira iby’iyi mikino.
Nubwo aya mahoteli ariyo yamaze gufatwa, andi mahoteli ndetse na Lodges zigaragara mu mujyi wa Huye nazo zasabwe kwitegura, kuko zizakira abaherekeje abakinnyi, abafana n’abandi bazaturuka kure baje kureba imikino.
Usibye Galileo Stadium Hotel na Four Steps byamaze kuzura, Hoteli Matel Boni consili yo hari igice gishya itarasoza neza kubera ko nyuma yo gutoranywa ko izakira amakipe atatu yahise ikora ibikorwa byo kwagura inyubako.
Indi Hoteli iri mu bikorwa byo kwagura inyubako, ni Hotel Credo, kuko n’ubwo nta kipe yo gucumbikira yahawe, iri mu zambere zizakira abaherekeje amakipe ndetse n’abafana utibagiwe n’abandi bashyitsi.
Umuyobozi w’akarere ka Huye aganira na IGIHE yagize ati “Imyiteguro mu mpande zose imeze neza, sitade amatara yamaze kumanikwa, n’ibindi byose biri kuri gahunda, hasigaye amasuku nayo ari gukorwa, (…) amahoteli, Lodges na resitora ndetse n’abandi bose n’abanturage bariteguye, urebye ntakibazo tuzagira, kandi komite twashyizeho zizakomeza kunoza imyiteguro”.
Umutekano na wo witaweho
Abanyamahoteli bo mu karere ka Huye bazacumbikira amakipe bavuga ko mu byo bitayeho bitegura, harimo no kunoza umutekano bashyiraho za Cameras zireba muri nyubako hose na hanze yazo, ndetse n’abashinzwe umutekano bafite ibyuma bisaka (scanner), nk’uko babisobanuriye abayobozi n’abanyamakuru babasuye.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko na bo nk’ubuyobozi ikijyanye n’umutekano bakiganiriyeho kenshi n’abanyamahoteli ndetse n’inzego z’umutekano ku buryo ntakibazo kizaba.
Ku bafite impungenge ko hashobora kubaho gushyamirana hagati y’amakipe atatu azacumbika muri Hoteli imwe, Meya Muzuka avuga ko nta kibazo kizaba kuko babiteguye neza, buri kipe yateganyirijwe igice cyayo izararamo n’icyo izafatiramo amafunguro, ndetse ngo n’aho kwinjirira haratandukanye.
Amakipe yo mu yandi matsinda na yo yateganyirijwe aho azacumbika
Mu itsinda A rizakinira kuri stade Amahoro harimo Gabon izacumbika muri Hotel Umubano ku Kacyiru, Cote d’Ivoire muri Lemigo Hotel, mu gihe Maroc izacumbika muri Grand Legacy i Remera, naho ikipe y’u Rwanda Amavubi izacumbika muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Itsinda C rigizwe n’amakipe azakinira kuri stade ya Kigali i Nyamirambo arimo Nigeria icumbika muri Hill View mu Kiyovu, Tuniziya muri Top Tower ku Kacyiru, mu gihe Niger na Guinea zizacumbika muri Gorillas Hotel ya Nyarutarama.
Amakipe yo mu itsinda D rizakinira kuri stade Umuganda mu mujyi wa Rubavu, harimo ikipe ya Zambia izacumbika muri Gorillas Hotel, Uganda muri Belvedere, mu gihe Mali na Zimbabwe zizacumbika hamwe muri muri Stipp Hotel.
Abasifuzi b’itsinda A n’abatsinda C bazacumbika muri Galaxy Hotel mu Kiyovu mu gihe abahagarariye CAF bazacumbika muri Serena Hotel.
Abasifuzi b’itsinda D rizakinira I Rubavu, n’abayobozi ba CAF bazacumbika muri Serena Hotel yo muri uwo mujyi wa Rubavu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi izakina na Cote d’Ivoire umukino ufungura uzaba Taliki ya 16 Mutarama 2015, nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe.



















TANGA IGITEKEREZO