Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Ishimwe Adelaide yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugaragaza itariki y’ubukwe bwabo.
Ubutumwa bwa Ishimwe bugira buti “Intangiriro y’ubuziraherezo kuri twembi.”
Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize, Ishimwe yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino.
Ubukwe bwabo buzaba ku wa 5 Nzeri 2026.
Hitimana umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!