Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi kuri Kigali Pelé Stadium.
Cyitabiriwe n’abanyabigwi batandukanye bahuriye mu Muryango w’abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu (Amavubi) uzwi nka FAPA (Former Amavubi Players Association).
Abo barimo Jimmy Gatete, Higiro Thomas, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Mutarambirwa Djabil, Munyaneza Achraf Kadubiri n’abandi benshi.
Hari kandi ababyeyi b’abana ndetse n’abayobozi b’amakipe atandukanye nka Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira.
Mu gutangiza iki gikorwa, aba banyabigwi bakoranye n’abana imyitozo babereka uko bikorwa ku mwanya n’ubundi bakinagaho mu kibuga.
Rwagasana Fred uhagarariye iki gikorwa yatangaje ko bifuje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amarushanwa make mu bakiri bato.
Yagize ati “Rizafasha amarerero kubona amarushanwa kuko bitozaga gusa. Bazahera mu ntara amakipe aherereyo bagende bakuranwamo, imikino ya nyuma izabere i Kigali hatangwa ibihembo n’ibindi bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko bifuje gushyira imbaraga mu bakiri bato kuko ari ho hari ikibazo gikomeye.
Ati “Twifuje gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abato kuko hari mu hantu dufite ikibazo gikomeye ariko kandi bifasha n’urubyiruko kutajya mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”
Rwagasana avuga ko ku ikubitiro amakipe 16 agizwe n’abakinnyi barenga 1500 ari yo yiyandikishije ariko bateganya ko umubare uzakomeza kwiyongera.
Ati “Kugeza ubu iki gikorwa tugitangije duhereye ku makipe 16 arimo umunani y’i Kigali n’andi yo mu ntara ariko umubare uzagenda uzamuka uko amakipe azagenda yiyandikisha.”
Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryahawe insangamatsiko igira iti “Dushyigikire ibyo twagejejwe na Perezida Kagame”, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere umupira w’amaguru. Biteganyijwe ko kandi iri rushanwa rizaba ngarukamwaka.











Amafoto: Kwizera Remy Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!