Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona Bugesera FC yatsinzemo Police FC ibitego 2-1 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatanu, tariki ya 26 Mata 2024.
Ni umukino yitwayemo neza cyane ko ashimira abakinnyi be bujuje ibyo yabasabye gukina ku kigero cya 60% ndetse bikabafasha no gukomeza kwitwara neza mu mikino itaha.
Haringingo yasobanuye ko imbaraga nyinshi yari yarazishyize mu mikino ya Shampiyona ariko ategura abakinnyi bose.
Ati “Umukino twakinnye na Marine twawukoreshejeho imbaraga nyinshi ariko tuhakura inota rimwe. Iryo ryadufashije gufatiraho kubera umwanya turiho muri Shampiyona hari n’Igikombe cy’Amahoro.”
“Ubu turi mu mwuka mwiza haba ku bakinnyi ndetse n’abayobozi kugira ngo dushobore kuva muri uyu murongo utukura, tukareba ko twakwandika n’amateka tugatwara Igikombe cy’Amahoro.”
Nubwo arizo ntego umutoza afite ariko avuga ko akazi yahawe ku ikubitiro ubwo yageraga muri iyi kipe mu Ugushyingo 2023, gutwara igikombe bitari bishishikaje cyane.
Yagize ati “Intego nahawe muri Bugesera FC ni ukugumisha ikipe mu Cyiciro cya Mbere ariko hari n’indi yaziyemo nakwita iya kabiri y’Igikombe cy’Amahoro. Twagishyizemo imbaraga zitari nyinshi nk’uko abantu babibona.”
“Icy’Amahoro twashyizemo imbaraga navuga ko ari nke ariko turahagera. Aho iyo uhageze imyumvire irahinduka kuko kuhagera biba bigoye. Hari amakipe menshi kandi akomeye kugera hariya bigoye. Ubuyobozi buragishaka ariko imbaraga zizashyirwa muri Shampiyona kurenza ahandi. ”
Bugesera FC izakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na Police FC, ndetse ikaba ari ikipe ikunze gushobora cyane ko mu mikino 14 byahuye 10 yose yayitsinze.
Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera iri ku mwanya wa 14 n’amanota 28 ku rutonde rwa Shampiyona, ikaba irusha abiri Sunrise ndetse n’atatu Etoile de l’Est iri inyuma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!