00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haringingo wigaruriye Igikombe cy’Amahoro, Shampiyona yamunanije iki?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 April 2024 saa 11:32
Yasuwe :

Benshi mu bakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda bakunze kwibaza impamvu Umutoza Haringingo Francis Christian yitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro yewe rimwe na rimwe anafite amakipe adakanganye ariko akaba yarananiwe kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Uyu mutoza amaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri, mu 2018 arikumwe na Mukura ndetse na 2023 muri Rayon Sports. Si ibyo gusa kuko ari gukoza imitwe y’intoki ku cyo mu 2024 kuko aherutse kugeza Bugesera FC ku mukino wa nyuma azahuramo na Police FC, tariki 1 Gicurasi 2024.

Abajijwe impamvu akunze kunanirwa muri shampiyona ariko akitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro, Haringingo yavuze ko agorwa cyane n’umwanya muto ahabwa n’amakipe kandi aba agomba guhangana na APR FC na Rayon Sports zabaye ubukombe.

Yagize ati “Urebye muri Mukura, mu mwaka wa gatatu twabaye aba kabiri muri shampiyona dukina n’Imikino Nyafurika. Muri Police twakinnye shampiyona ebyiri za Covid-19 n’aho nabaye uwa gatatu n’uwa kane. Muri Kiyovu twahushije igikombe turushijwe inota rimwe na APR FC.”

Yakomeje agira ati “Urebye mu makipe yose nanyuzemo n’umwanya nari mfite biragoye kubaka ikipe itwara igikombe APR na Rayon kuko byibura bisaba umwaka cyangwa ibiri utegura ikipe kandi nayo ihamye mu bushobozi.”

Uyu mutoza yavuze ko bisaba umwanya uhagije kugira ngo uhigike APR na Rayon zisanzwe ari ubukombe muri ruhago y’u Rwanda.

Ati “Mukura nayifashe umwaka wabanje yari yitwaye nabi na Kiyovu yari yabaye iya cyenda ariko umwaka ukurikiye tuba aba kabiri. Navuga ko bisaba umwanya. Guhangana na APR FC na Rayon biragoye cyane kuko ni ikipe zikurusha amikoro, ubunararibonye n’amateka.”

Haringingo avuga ko gukina Igikombe cy’Amahoro ari imibare bityo iyo wayikoze neza ubona umusaruro.

Ati “Mu Gikombe cy’Amahoro ni ibintu by’imibare. Iyo wicaye ukayibara neza umukino ubanza n’uwo kwishyura ushobora kubona umusaruro.”

Haringingo ni umwe mu batoza bamaze igihe kinini muri Shampiyona y’u Rwanda aho yatoje amakipe nka Mukura, Police FC, Kiyovu Sports, Rayon Sports ndetse na Bugesera FC.

Haringingo yegukanye Igikombe cy'Amahoro cya mbere mu 2018, ubwo yari muri Mukura
Haringingo yehesheje Rayon Sports Igikombe cy'Amahoro mu 2023
Haringingo yakoze amateka yo kugeza Bugesera FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages