Rayon Sports yatsinze Al Hilal SC igitego 1-0, zombi zikomezanya muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2026, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026.
Mu kiganiro Haringingo yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino, yabanje kuvuga ibanga ryamufashije gutsinda uyu mukino, nyamara yakinaga n’ikipe iri mu zikomeye muri Afurika.
Ati “Al Hilal SC ni ikipe ikomeye cyane ndetse ifite ubunararibonye mu marushanwa. Twariteguye bihagije ndetse twari tubizi ko turi guharanira kuyobora itsinda, ubwo rero ibyo twateguye byagenze neza.”
“Kudakinisha bamwe mu bakinnyi si uko bari ku rwego rwo hasi, ahubwo bijyana n’uko uwo tugiye guhura aba ameze. Buri mukinnyi aba afite imikinire ye yihariye ni yo mpamvu habamo impinduka nko kuri Matumona [Wakonda Abbel] na Ndayishimiye Didier.”
Uyu mutoza yavuze ko ari kwitegura buri mukino mu buryo bwihariye, ndetse kuba baritwaye neza mu mikino iheruka, ari icyerekana ko ikipe izagera no mu cyiciro gikurikiyeho.
Ati “Dufite ikipe nshya ni yo mpamvu twayishyize hamwe kugira ngo imenyerane kandi abakinnyi baracyari bato. Barumva kandi bafite imbaraga n’ubushake, umukino wose uza twamuye urwego.”
“Twakoze ibishoboka byose go tugere aho tugeze ubu, ndetse tuzagarukana imbaraga zidasanzwe kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma. Intsinzi eshatu twabonye ni zo zizadufasha mu mukino wa ½.”
Haringingo yongeyeho ko kandi ku mukino ukurikira azaba afite abakinnyi be bagize imvune kuko ubu bameze neza. Abo ni Boris Gbenou na Tony Kitoga batakinnye imikino iheruka.
Gikundiro izahura na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo yayoboye Itsinda B, mu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni mu gihe kuri uwo munsi Al Hilal SC yo muri Sudani izahura na Gor Mahia yo muri Kenya yayoboye Itsinda A.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!