00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo iyitiriwe imyanya y’ibanga y’abagore: Menya Stade umunani zizakira Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 June 2022 saa 05:28
Yasuwe :

Mu gihe habura amezi atanu ngo rwambikane hagati y’amakipe y’ibihugu aharanira kuzavamo imwe irusha izindi mu mikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar, mu buryo bubereye ijisho kandi bukoranye ikoranabuhanga rihanitse, Stade umunani zizakira iyi mikino zamaze gutegurwa.

Buri Stade iteye ukwayo kwihariye harimo n’ivugwa ko yubatse mu ishusho y’urugingo rw’umugore.

Ibi bizorohereza abafana kuba bareba imikino irenze umwe ku munsi bitewe n’ubushake bwabo kuko bitazaba bigoye kuva kuri stade imwe werekeza ku yindi.

Buri stade ikoranye ikoranabuhanga rizafasha kuzana ubushyuhe cyangwa ubukonje muri stade imbere ku buryo abafana batazahura n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere.

Menya imiterere y’izo stade

Stade ya Lusail

Iyi stade iherereye mu bilometero 16 uvuye mu Murwa Mukuru wa Qatar, Doha; ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 80.

Ifite umwihariko kuko ni yo izakira umukino wa mbere n’uwa nyuma y’iri rushanwa ndetse n’indi mikino ikomeye.

Stade ya Lusail yubatswe muri uyu mwaka, ifite igisenge n’inkuta byubatse mu buryo bizana umwuka mwiza imbere muri yo.

Stade ya Al Janoub

Stade ya Al Janoub ni yo ya mbere yarangije gutegurwa mbere y’izindi [mu 2019], ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40.

Iherereye mu bilometero 22 uvuye mu Murwa Mukuru, izakira imikino irindwi harimo n’imikino yo muri 1/8 y’iri rushanwa.

Iyi yahoze yitwa Al Wakrah Stadium, ifite igisenge gifungwa kikanafungurwa kandi ifite n’uburyo buzana ubukonje buzayifasha kwakira ibirori n’imikino itandukanye yaba mu bihe by’ubushyuhe cyangwa iby’ubukonje.

Igishushanyo mbonera cyayo cyatunganijwe na Dame Zaha Hadid.

Ikunda kugarukwaho cyane kuko ubwo yasohoraga igishushanyo mbonera cyayo mu 2016, abakibonye bose bavugaga ko izaba yubatswe mu ishusho y’igitsina cy’umugore bitewe n’uko iteye.

Stade ya Al Bayt

Mu bilometero 43 uvuye mu Murwa Mukuru, uhasanga Stade ya Al Bayt ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60, izakira imikino umunani.

Ni imwe muri stade nini zizakoreshwa ikaba izakira imikino kugera mu ya ½ cy’irangiza muri iri rushanwa.

Kubera ubushyuhe muri Qatar bushobora kuzaba hejuru ya dogere Celsius 30 mu Ugushyingo, ikozwe mu buryo igisenge gishobora gufungwa no gufungurwa ku buryo ubushyuhe buzirindwa.

Ni yo stade iri kure cyane ya Doha ariko abafana badashaka kuhava bazaba bafite ‘Plush hotel’ y’inyenyeri eshanu muri iyi stade n’aho guhahira.

Stade ya Ahmad Bin Ali

Yubatse mu gace ka Al Rayyan, ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 40 ikazakinirwamo imikino irindwi harimo n’iya 1/6 y’iri rushanwa.

Stade ya Ahmad Bin Ali iri hafi y’ubutayu, ku buryo ahantu ho kwakira abashyitsi hamwe n’ahantu hacururizwa ibyo kurya hanze y’ikibuga hazaba hameze nko ku musenyi.

Yafunguwe ku mugaragaro mu 2020 ubwo yakiraga umukino wa nyuma w’igikombe Amir Cup, irushanwa rikinwa buri mwaka w’imikino rihuza amakipe 18 yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri muri Qatar wahuje ikipe ya Al Sadd na Al Arabi mu Kuboza k’uwo mwaka.

Stade ya Education City

Stade ya Education City iherereye mu bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Doha rwagati. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40 ku mukino ikazakira imikino umunani harimo n’imikino yo muri ¼ cy’irangiza.

Yubatse imbere mu gace kahariwe uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya. Nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi izagirwa stade y’ikipe y’igihugu y’abagore yo muri Qatar.

Yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’amakipe yitwaye neza mu mikino ya UEFA [FIFA World Club 2021] wahuje Bayern Munich na Tigres.

Stade ya Al Thumama

Iri mu Murwa Mukuru wa Qatar mu bilometero 12 uwusohokamo hafi y’ikibuga cy’indege cya ’ Hamad International Airport’.

Izakira imikino umunani y’igikombe cy’Isi harimo n’iyo muri ¼ cy’iri rushanwa ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40.

Yitirirwa ingofero gakondo izwi nka ’gahfiya’ yambarwa n’abagabo bo mu burasirazuba bwo hagati kubera ukuntu ishusho yubatsemo igaragara.

Stadium 974

Igishushanyo mbonera cy’iyi stade cyakozwe n’abanyabugeni ba ‘FIA Fenwick Iribarren’ mu buryo butangaje no mu bugenge bwinshi.

Ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 40, iherereye mu bilometero 9 uvuye mu Mujyi wa Doha, ndetse izakira imikino irindwi harimo n’iya 1/8.

Ifite agashya ko kuba yubatswe hakoreshejwe kontineri 974 zifashishwa mu bwikorezi [shipping containers] n’ibindi bikoresho bishobora kwimurwa byoroshye nyuma y’amarushanwa.

Icyari kigamijwe kwari ugukoresha ibikoresho bike kandi bidahenze mu rwego rwo kugabanya ibikoresho bidakenewe cyangwa bidakoreshwa no kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Stade ya Khalifa International

Stade ya Khalifa International ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 45, izakinirwamo imikino umunani. Iherereye mu bilometero 12 uvuye mu Murwa Mukuru wa Qatar.

Iyi ni imwe muri stade zafunguwe mbere y’uko Qatar ihabwa uburenganzira bwo kwakira imikino y’igikombe cy’Isi ikaba yarubatswe mu 1976.

Yakiriye umukino wan yuma w’igikombe cya ‘Emir Cup’ muri Gicurasi umwaka ushize imbere y’abafana ibihumbi 40.

Yakiniwemo kandi imikino itandukanye yo muri Aziya, ndetse inakira Amarushanwa y’imikino ngororamubiri ya IAAF mu 2019.

U Bwongereza bwakiniye kuri iyi stade mu mukino wa gicuti na Brésil mu mwaka wa 2009 na Liverpool ihegukanira igikombe cy’Isi cy’amakipe mu myaka 10 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .