00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hansi Flick watozaga u Budage yirukanywe

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 September 2023 saa 06:41
Yasuwe :

Hansi Flick watozaga Ikipe y’Igihugu y’u Budage yirukanywe kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2023, kubera umusaruro nkene.

Flick ni we munyagihugu wa mbere wirukanywe ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu kuva Ishyirahamwe rya Ruhago ryashingwa muri iki gihugu mu 1926.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage ryafashe iki cyemezo nyuma yo gutsindwa n’u Buyapani ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye i Wolsburg.

U Budage bumaze iminsi budahagaze neza kuko bwatsinzwe imikino 12 muri 25 buheruka gukina.

Iki gihugu kizakira Euro 2024 kirakomeza gutozwa na Rudi Völler n’ubundi wagitoje hagati ya 2000 na 2004 akaba yaragizwe Umuyobozi wa Tekiniki kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Völler w’imyaka 63 wahoze ari rutahizamu wa Die Mannschaft azungirizwa na Hannes Wolf na Sandro Wagner mu mukino wa gicuti iki gihugu kizahuramo n’u Bufaransa ku wa Kabiri, tariki 12 Nzeri 2023.

Ubwo Flick yahabwaga inshingano zo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Budage avuye muri Bayern Munich, yibukwa cyane ubwo yegukanaga ibikombe bitatu mu mwaka umwe wa 2019-2020 ari byo Shampiyona ya Bundesliga, Igikombe cy’Igihugu na UEFA Champions League.

Julian Nagelsmann w’imyaka 38 n’ubundi wasimbuye Flick muri Bayern Munich mu 2021 ni we uyoboye abahabwa amahirwe yo kumusimbura mu Ikipe y’Igihugu. Uyu kugeza ubu ni umushomeri guhera muri Werurwe ubwo yirukanwaga na Bayern Munich agasimburwa na Thomas Tuchel ukiyitoza kugeza ubu.

Abandi bavugwa bashobora gutoza u Budage barimo Jürgen Klopp utoza Liverpool FC yo mu Bwongereza, ushyirwa mu majwi cyane n’itangazamakuru ry’Abadage; Umunya-Autriche Oliver Glasner utoza Eintracht Frankfurt na Rudi Völler wahawe kuyitoza by’agateganyo.

Hansi Flick watozaga u Budage yirukanywe kubera umusaruro nkene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages