Imikino ya ½ cy’iri rushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka Gatanu yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Ibyo bihugu birimo u Burundi, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Somalia, u Rwanda na Ethiopia yakiriye irushanwa.
Abatarengeje imyaka 18 batsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda ibitego 34 kuri 30, naho abatarengeje imyaka 20 batsinda Kenya ibitego 41 kuri 33.
Aya makipe yombi y’u Rwanda yahise abona itike yo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeli 2026.
Ku mukino wa nyuma, Abatarengeje imyaka 18 bazahura n’u Burundi, naho Abatarengeje imyaka 20 bahure na Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!