Mu kiganiro “Rayon Time”, uyu Muyobozi w’ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, yatangaje ko iyo asubije amaso inyuma, asanga hari byinshi iyi kipe yagezeho ku ngoma ye, birimo gusinyisha abakinnyi beza mu mwaka ushize w’imikono, aho bari bizeye guhatana kugeza ku munota wa nyuma ariko bakaza guhura n’imbogamizi batikururiye.
Yagize ati "Twari twaguze neza kurusha andi makipe, twazanye umunyezamu wa mbere muri Uganda (Taamale), tuzana abakinnyi bakinira amakipe y’igihugu kuva inyuma kugera kuri Luvumbu na Ojera twari tuzi ubushobozi bwabo."
“Byarangiye benshi bagiye bagifite n’amasezerano kandi ntabwo wari kwitambika umukinnyi ashaka kugenda kuko byari gushoboka ko na we akubwira ati ndaje ngume mu ikipe ariko sinzabakinira, ukaba utegetswe kumuhemba bikarangira uhombye kabiri.”
Perezida Uwayezu yabajijwe impamvu batasimbujwe neza nyuma yo kugenda kandi bamwe barishyuwe amafaranga, avuga ko nka Rwatubyaye Abdoul na Luvumbu igihe bagendeye bitari gushoboka guhita basimbuzwa kuko isoko ryari ryarafunze.
Ku bijyanye no gusinyisha ’imfube’ aba bakaba abakinnyi badatanga umusaruro, Uwayezu yavuze ko aho byabaye byatewe n’impamvu zirimo kwizera umutoza ndetse n’amikoro y’ikipe.
Yagize ati “Nko kuri Mgadaamu, uwari umutoza wacu Zelfani yatubwiye ko afite umukinnyi wakina neza kurusha Youssef kuko yamutoje muri El Hilal adusaba ko twamuzana nta mafaranga aduciye kuko yari abizi ko ubushobozi bwacu butari bwiza”.
“Umutoza wamusimbuye, Wade na we ati ’nabazanira umukinnyi waza ntabace amafaranga agakemura ikibazo cy’ubusatirizi twari dufite’. Kuri ubwo ni na bwo twari dufite ikibazo cyo mu izamu Adolphe agiye na ba Taamale baraheze muri Uganda. Ni bwo haje Khadim na Agogo Camara.”
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko ku bwe ikipe ayoboye itagize umwaka mubi wa Shampiyona nk’uko bivugwa, gusa yemeza ko utabaye umwaka bifuzaga.
Yavuze ko barangije ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona bavuye ku mwanya wa karindwi, uwa kane ndetse n’uwa gatatu babonye mu myaka yabanje. Aha kandi, ikipe y’abagore ikaba yaregukanye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.
Uwayezu yashimangiye ko ubu bamaze kubaka ikipe ihamya y’ejo hazaza, ikintu gitandukanye n’uko byari bimeze ubwo yafataga Rayon Sports.
Yavuze ko yasanze iyi kipe ifite imyenda ya miliyoni 827 Frw aho kuri ubu amaze kwishyuramo izisaga hafi miliyoni 400 Frw kandi byose bikaba bikozwe mu myaka ibiri ishize kuko iya mbere yaranzwe n’ubushobozi buke kubera icyorezo cya Covid 19.
Umuyobozi w’Umuryango wa Gikundiro yanagarutse ku mwaka utaha wa Shampiyona, avuga ko umwiherero baheruka gukora wasize ikipe isabye abantu babiri b’inyangamugayo bazafatanya na Komite hamwe n’umutoza ku bijyanye no kugura abakinnyi.
Yavuze ko bategereje ko umutoza Julien Mette agaruka mu Rwanda ngo bavugane niba azakomezanya na yo gusa yemeza ko Mouhamed Wade we azatandukana n’ikipe.
Ku bijyanye n’abakinnyi bashya bashobora kongerwa muri iyi kipe, Perezida wa Rayon Sports yashimangiye ko iyi kipe itifuza Muhadjili Hakizimana hamwe na Niyonzima Olivier Sefu, ariko ko imiryango ifunguye kuri Joachiem Ojera na Andre Essombe Onana. Yasoje agira inama ikipe yo kutizera Madjaliwa kuko yakunze kubabeshya kenshi.
Ati “Hashize nk’icyumweru ambwiye ko anshaka, turahura ambwira ko akirwaye ko yifuza gutaha akivuriza iwabo. Yatubwiye ko azagaruka ameze neza, turamutegereje kuko akidufitiye amasezerano, gusa ntitwabyizera 100% bityo bikunze Rayon Sports yatekereza ukundi kugira ngo itazatungurwa ku munota wa nyuma.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!