00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukunda Arsenal, kurambirwa amafaranga n’Igikombe cy’Isi- Cristiano Ronaldo yiniguye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 November 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo yavuye imuzi byinshi ku buzima bwe bwite birimo kugira amafaranga menshi kugeza ubwo abona ko ntacyo akimaze, gukunda Arsenal yarakiniye Manchester United ndetse no kuba adahangayikishijwe n’Igikombe cy’Isi kugira ngo abe nimero ya mbere ku Isi.

Ibi ni bimwe mu biri mu kiganiro kisadasanzwe yagiranye n’umunyamakuru w’ikoramutima ye, Piers Morgan, gitambuka ku mbuga zabo bombi kuri YouTube kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025.

Piers Morgan yabanje kumubaza ku mpamvu muri studio ye iri muri Arabie Saoudite hatarimo umwambaro wa Arsenal, kandi yarawumuhaye nk’impano, dore ko habuze gato ngo uyu mukinnyi ayikinire.

Ronaldo yagize ati “Irabitse hafi hariya, ibyabaye byaratambutse gusa mu by’ukuri iyo ndebye Arsenal sinyibona nk’uwo duhanganye kuko ndabizi habuze gato ngo nyisangemo. Nkunda uko ikina nkishimira gutsinda kwayo, ahanini bitewe n’iyo nkuru.”

“Sinayigiyemo kubera iby’umupira w’amaguru, ariko ntabeshye kuko simbikunda ubuzima bwanjye ntabwo bwahindutse cyane kuko ntayikiniye, byari kuba byiza wenda iyo nyikinira. Birashoboka ko uyu mwaka yatwara Shampiyona y’u Bwongereza ariko byanahinduka kuko ni irushanwa rikomeye cyane.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko ababazwa n’ibihe Manchester United yakiniye mu Bwongereza irimo, yongera gushimangira ko ikwiriye guhindura byinshi birenze kwirukana umutoza cyangwa abakinnyi.

Yizera ko nta bitangaza bibaho ahubwo ibintu byose biharanirwa, ariko bakwiriye kwigira ku makosa bakora bose bakumva icyo Manchester United ari cyo kuko ari ikipe y’inzozi ku bato n’icyubahiro ku bakuze cyane cyane abayikiniye.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira w'amaguru

Kuba umuherwe si igitangaza

Morgan yabajije Ronaldo niba ataratunguwe no kuba umukinnyi wa mbere mu mupira w’amaguru watunze agatubutse, avuga ko ari ibintu yari azi neza ko bizamubaho kandi yabonye ko hari ibindi byiza birenze kugira amafaranga menshi.

Ati “Ntabwo mu cyumweru gishize ari bwo nabaye umwe mu batunze miliyari, byabaye mu myaka myinshi ishize. Amafaranga mfite sinyazi neza 100% ariko nagerageza nkayamenya kuko uba ugomba kwita ku bintu byawe. Simbirebaho cyane ahubwo mfite abandeberera babikurikira. Hari uwo mpamagara buri munsi nkamubaza ibirebana n’amafaranga n’uko ishoramari rihagaze.”

“Nari nzi ko ibi bizaba nari niteguye sinatunguwe, zari impamvu z’igihe. Narishimye cyane nk’uko utwara igikombe icyo ari cyo cyose. Sinshamaduka kubera amafaranga, yego yagufasha ariko hari aho ugera ukabona ntacyo akimaze kuko hari ibindi biyarenze, ariko ugakomeza kuyashaka nk’umuntu.”

Cristiano avuga ko kuva mu bwana bwe yarotaga kuba umukinnyi ukomeye wegukana ibikombe ku giti cye ndetse na Champions League kandi yabigezeho, akaba ari na byo byamuhaye amafaranga.

Uyu mugabo utazi umubare w’imodoka atunze kugeza ubu, ikintu cyamuhenze mu buzima bwe ni indege ye bwite agendamo ya Bombardier BD-700-1A10 Global Express XRS, yamutwaye arenga miliyoni 50$.

Ati “Ikintu cyampenze ni indege. Imodoka nziza narayitwaye, amaduka meza narayahahiye n’ibindi. Imodoka ntunze zo sinazibara kuko ni nyinshi cyane sinzi umubare, kandi ndi kuvugisha ukuri ndarahira ku bana banjye. Nkunda izo mu bwoko bwa Bugatti ariko na zo sinzitwara, ndazireba gusa ubundi nkikomereza.”

Ibi byose nta gaciro akibiha ahubwo ikimuraje ishinga ni ukubaho ubuzima bw’umuntu usanzwe kuko ibyo yifuje byose mu buzima bwe yabigezeho.

Cristiano Ronaldo ntazi umubare w'imodoka atunze

Kwegukana Igikombe cy’Isi si inzozi

Yavuze ko kandi kuba ataregukana Igikombe cy’Isi nka mugenzi we Lionel Messi bahanganye mu mupira w’amaguru, atabifata nk’ibidasanzwe cyane kuri we.

Ati “Gutwara Igikombe cy’Isi ntabwo ari inzozi zanjye. Ese kubera iki wumva ko irushanwa ry’imikino itandatu cyangwa irindwi ari ryo ryakwemeza umukinnyi wa mbere mu mateka y’Isi? Urumva ibyo byumvikana?”

Uyu mugabo w’imyaka 40 yavuze no ku muryango we, aho yagaragaje ko atarasezerana na Georgina Rodríguez ndetse akaba yaramwambitse impeta yo kumusaba ko bazabana, atinze kuko ari umwanzuro yagombaga gutekerezaho.

Cristiano Ronaldo yasabye Georgina Rodríguez kumubera umugore
Cristiano yegukanye ibikombe byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages