00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Granit Xhaka yirukanwe mu ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 September 2026 saa 04:24
Yasuwe :

Granit Xhaka ukina muri Sunderland yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi, kubera guhimba icyemezo cy’uko yakingiwe Covid 19.

Uyu mukinnyi yari umwe mu bo u Busiwisi buri kwifashisha mu kwitegura imikino ine ya UEFA Nations League, harimo izayihuza na North Macedonia, Écosse na Slovenia.

Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyitwa Blick, cyatangaje ko uyu mukinnyi ari gukurikiranwa, ndetse mu Ukwakira 2026 yagombaga kwitaba inkiko akisobanura kuri ibi birego byo gukoresha inyandiko mpimbano yakoranye n’umuganga na we uri gukurikiranwa.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranuyambaga, asaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru kuri aya makosa yamugaragayeho.

Ati “Nananiwe kwigirira icyizere, nshaka ibyangombwa aho kugira ngo nyure mu nzira ziboneye. Ubu ndi kubona uburemere bw’ibyaha nakoze. Yari amakosa. Nsabye imbabazi, kandi ndemera umwanzuro wose ugomba kuvamo nzawemera, kandi niteguye gutanga ibimenyetso ngafatanya n’inzego."

Icyaha uyu mukinnyi ashinjwa yagikoze mu 2022, ubwo Isi yose yari ihanganye na Covid 19. Icyo gihe yakiniraga Arsenal.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Busuwisi (SFV), ryemeje ko kubera iki kibazo, uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu atazakina imikino ikurikira ya UEFA Nations League.

Granit Xhaka yakuwe mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu y'u Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages