Uyu mukinnyi yari umwe mu bo u Busiwisi buri kwifashisha mu kwitegura imikino ine ya UEFA Nations League, harimo izayihuza na North Macedonia, Écosse na Slovenia.
Ikinyamakuru cyo mu Busuwisi cyitwa Blick, cyatangaje ko uyu mukinnyi ari gukurikiranwa, ndetse mu Ukwakira 2026 yagombaga kwitaba inkiko akisobanura kuri ibi birego byo gukoresha inyandiko mpimbano yakoranye n’umuganga na we uri gukurikiranwa.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranuyambaga, asaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru kuri aya makosa yamugaragayeho.
Ati “Nananiwe kwigirira icyizere, nshaka ibyangombwa aho kugira ngo nyure mu nzira ziboneye. Ubu ndi kubona uburemere bw’ibyaha nakoze. Yari amakosa. Nsabye imbabazi, kandi ndemera umwanzuro wose ugomba kuvamo nzawemera, kandi niteguye gutanga ibimenyetso ngafatanya n’inzego."
Icyaha uyu mukinnyi ashinjwa yagikoze mu 2022, ubwo Isi yose yari ihanganye na Covid 19. Icyo gihe yakiniraga Arsenal.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Busuwisi (SFV), ryemeje ko kubera iki kibazo, uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu atazakina imikino ikurikira ya UEFA Nations League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!