Gorilla FC ni imwe mu makipe umunani azakina imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, mu kwezi gutaha.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose hamwe 32, bapimwe icyorezo cya COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku Kicukiro.
Iyi kipe iri mu yiyubatse muri uyu mwaka, aho ifite abakinnyi barimo Tuyisenge Pekeake ‘Pekinho’, Lomami André, Ntaribi Steven n’abandi batandukanye, izatangira umwiherero ku wa Gatanu.
Umutoza wayo, Ruremesha Emmanuel, avuga ko nyuma y’uko imikino isubukuwe mu mpera z’ukwezi gushize, bakomeje gukurikirana abakinnyi, ariko bizeye kubazamurira urwego nibongera guhurira hamwe.
Ati “Abakinnyi bakoraga imyitozo itandukanye twabaga twabahaye ku giti cyabo. Muri iki cyumweru tugiye kureba ko dushyiramo ingufu bagere ku rwego rukenewe mu kibuga, ibindi byumweru bibiri tuzibande ku bijyanye na tekinike n’amayeri yo gukina.”
Gorilla FC yabaye iya kabiri mu itsinda A, inyuma ya Rutsiro FC, izahura na Rwamagana City FC yabaye iya gatatu mu itsinda B.
Imikino isoza Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa hagati ya tariki ya 13 n’iya 21 Ugushyingo 2020.
Andi makipe azakina iyi mikino ni Amagaju FC, Rwamagana FC, Alpha FC, Vision, Interforce Fc na Étoile de l’Est.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!