Uyu musore ukomoka muri Nigeria, kuva yagera muri APR FC ntiyahiriwe kugeza kuri uyu munsi, kuko atari yashobora kubona izamu mu mikino iyo ari yo yose ubariyemo n’iya gicuti.
Ibi byatumye adahabwa umwanya wo gukina ndetse kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba yaratangiye ibiganiro byo gutandukana na we nubwo amaze amezi atatu yonyine muri iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Odibo amaze iminsi agaragaza ko ari gukora cyane muri iyi minsi ndetse no kuri Noheri ataruhutse.
Yagize ati “Ni akazi dukora iminsi yose, bisaba kwigirira icyizere, nta kuruhuka.”
Godwin Odibo yageze muri APR FC avuye muri Sporting Lagos yo muri Nigeria aho yari umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri iki gihugu kugeza ashimwe n’amakipe arimo Enyimba yaho.
We na mugenzi we, Johnson Chidiebere Nwobodo,bagiranye ibiganiro na APR FC ngo basese amasezerano bishakire aho kwerekeza. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yarabahaga amezi atandatu y’imishahara, ariko bo bakabyanga bagasaba asigaye yose ngo amasezerano yabo arangire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!