Uyu mukinnyi agiye kumara ukwezi muri iki gihugu, aho yageze agiye kumvikana na Raja Casablanca ariko birangira atayerekejemo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Gitego yagaragaje ko yishimiye kujya muri iyi kipe ndetse anashimira Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique yakiniraga.
FUS Rabat ni imwe mu makipe akomeye muri Maroc, aho mu mwaka ushize w’imikino yabaye iya kane muri Shampiyona n’amanota 53.
Muri rusange imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro imwe mu mwaka w’imikino wa 2015/16. Ni mu gihe yegukanye CAF Confederation Cup mu 2010.
Gitego Arthur ni rutahizamu wamenyekanye cyane muri Marine FC, yavuyemo yerekeza muri AFC Leopard yo muri Kenya yakinnyemo umwaka umwe, mbere yo kujya muri Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!