Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC kuva mu 2021, ariko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo, ubuyobozi ntibwifuje gukomezanya na we ahubwo bwahisemo gushaka abashya.
Ibi byatumye uyu mukinnyi ashaka indi kipe yakinira, ndetse kugeza ubu amahirwe menshi arahabwa Jwaneng Galaxy yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Botswana.
Mugisha yakiriye ubutumire n’iyi kipe kugira ngo bagirane ibiganiro bya nyuma abe yayisiyira imyaka ibiri, ndetse yavuye no mu Rwanda ajya kuganira na yo.
Aramutse akiniye iyi kipe yaba yiyongereye ku mutoza w’Umubiligi, Ivan Minnaert, uherutse guhabwa akazi ko kuyibera Umutoza Mukuru nyuma yo gutandukana na Vipers SC.
Mugisha w’imyaka 30 usatira izamu anyuze mu mpande, yafatanyije na APR FC kwegukana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yayimazemo, harimo n’igiheruka cya 2025/26.
Jwaneng Galaxy yifuza gutwara Igikombe cya Shampiyona ya Botswana mu mwaka w’imikino wa 2026/27, dore ko uheruka yabaye iya kabiri inyuma ya Gaborone United.
Nubwo muri shampiyona bitagenze neza, iyi kipe izakina irushanwa rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!