Ni umwanzuro waturutse ku mukino wa kamarampaka wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Benfica, ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026.
Uyu mukino wahagaze iminota 10 mu gice cya kabiri ubwo Vinícius Júnior yagaragazaga ko yakorewe irondaruhu na Gianluca Prestianni ukinira Benfica, akabibwira Umusifuzi François Letexier, ndetse we na bagenzi be bikura mu kibuga by’igihe gito.
Prestianni utaragize icyo atangaza nyuma y’uyu mukino, yahawe ibihano by’agateganyo na UEFA byo kuba ahagaritswe umukino umwe mu gihe iperereza rikiri gukorwa ngo hafatwe umwanzuro ntakuka.
Yagize iti “Ibi ntabwo ari umwanzuro ntakuka hashingiwe ku mategeko agenga imyitwarire muri UEFA. Hashobora gufatwa undi mwanzuro nyuma y’iperereza ryimbitse riri gukorwa. Imyanzuro muzayimenyeshwa nyuma.”
Muri iki gikorwa kandi cy’irondaruhu havuzwemo n’Umutoza José Mourinho wanenzwe na Trent Alexander-Arnold wa Real Madrid, nyuma yo kuvuga ati “Hari ikintu kitagenze neza kuko biraba muri buri stade. Buri kibuga aho Vinícius akinira, hari ikintu kiba, buri gihe.”
Gianluca Prestianni w’imyaka 20 ukomoka muri Argentine, ntabwo agaragara mu mukino wa Real Madrid na Benfica uzabera muri Espagne, ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!