Nubwo u Budage bwari bwatsinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igitego 1-0, Ghana yatsinzwe na Portugal ibitego 2-1 ibura itike ya 1/8 cy’irangiza, u Budage bukomezanya na USA.
Ghana yagiye gukina na Portugal nyuma y’aho umutoza Kwesi Appiah yirukanye Sulley Muntari na Kevin-Prince Boateng mu mwiherero kubera imyitwarire mibi.
Ku munota wa 31, Miguel Veloso yateye umupira mu rubuga rwa Ghana, John Boye yitsinda igitego barinda bajya mu kiruhuko nta mpinduka.
Bagarutse mu kibuga, Asamoah Gyan yishyuye ku munota wa 57 byatumye aba umukinnyi w’Umunya Afurika utsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi, 6 arusha kimwe Roger Milla.
Ghana yasabwaga gutsinda uyu mukino mu gihe USA yaba yatsinzwe n’u Budage mu gihe Portugal yasabwaga gutsinda ibitego 3-0.
Ku munota wa 80, Ronaldo yatsinze igitego ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu wa Ghana, Dauda wagaruye umupira mu rubuga hagati. Ronaldo yageze ikirenge mu cy’umudage Jürgen Klinsmann (ubu utoza USA) na Miloslave Klose batsinze igitego mu bikombe bitandatu bikomeye, iby’u Burayi n’Isi.
Ronaldo yatowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, igitego cye cyabaye icya 133 gitsinzwe mu 2014 bikuyeho umuhigo wa 2002 w’ibitego 130 na 2010 hatsinzwemo 80.
Kuva mu 1986, Portugal ntiratsindwa n’ikipe y’Afurika, yatsinze 10 inganya ine. Niyo kipe ya mbere kuva mu 1994 ikoresheje abazamu batatu mu gikombe kimwe.
Undi mukino wo muri tsinda, u Budage bwatsinze USA igitego 1-0 cya Thomas Müller ku munota wa 55. Ni igitego cya 9 mu mukino wa 9 w’igikombe cy’Isi ku myaka 24, yabaye umukinnyi muto wa 4 wujuje ibitego 9.
Benedikt Howedes yabaye Umudage wa mbere ubonye ikarita y’umuhondo muri uyu mukino, nibura buri kipe iri muri iyi mikino yamaze kuyibona.
Muri 1/8, u Budage buzahura n’iya kabiri mu itsinda H ririmo u Bubiligi, u Burusiya na Algeria naho USA ikine n’iya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO