Buscher yari mu izi nshingano kuva muri Nzeri 2022 mu gihe amasezerano ye yarangiye muri iki cyumweru.
Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2026, ni bwo Ubuyobozi bwa FERWAFA burangajwe imbere na Perezida w’Agateganyo, Me Gasarabwe Claudine, bwasezeye kuri uyu Mufaransa wari umaze imyaka ine mu Rwanda.
Me Gasarabwe yamushimiye ubwitange n’ubunyamwuga yagaragaje mu kazi ke, agamije kuzamura ireme n’impano mu mupira w’amaguru mu Rwanda no kongera ubumenyi bw’abatoza.
Yagize ati “Umusanzu wawe uzahora ari kimwe mu bigize urugendo rwacu rwo gutera imbere.”
Umusanzu wa Gérard Buscher mu kubaka ruhago Nyarwanda
Nyuma y’imyaka icyenda nta batoza bo mu Rwanda bakora amahugurwa abahesha ibyangombwa byo gutoza byo ku rwego rwa A bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, iyi gahunda yongeye gusubukurwa mu Rwanda.
Mu 2017, ubwo iyi gahunda yaherukaga kuba, abatoza 12 gusa ni bo babonye Licence A ya CAF ariko ubwo icyiciro gishya cyatangiraga amasomo yayo muri Werurwe 2026, abatoza 25 ni bo bitabiriye.
Muri abo batoza 25, harimo abagore batanu ndetse ni ubwa mbere hitabiriye abagore bakorera iyi ‘licence’ y’ubutoza mu Rwanda.
Mu 2023, ubwo yaganiraga na IGIHE, uyu Mufaransa yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda yasanze “nta makipe y’Igihugu y’abato ahari, nta batoza bayo bahaba, shampiyona z’abari hagati y’imyaka 15 na 17 nta zari zihari yewe na U-20 kandi ni ingenzi cyane.”
Kuri ubu agiye kuhava ibi byiciro byose bikina ndetse byiyongereyeho amarushanwa ya FIFA TDS yabaye ku nshuro ya mbere hagati ya Werurwe na Kamena 2026, agahuza abahungu n’abakobwa bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 14 na 16.
Hejuru y’ibyo kandi, ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yitabiriye amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka muri uyu mwaka wa 2026 mu gihe kandi hanashyizweho Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bagore.
Harakurikiraho iki?
Ubwo Gérard Buscher yageraga muri FERWAFA mu 2022, hari hashize imyaka ibiri nta Muyobozi wa Tekinike uhari nyuma y’igenda rya Habimana Hussein.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAFA yahisemo kutongerera amasezerano uyu Mufaransa, ahubwo iri gutekereza kumusimbuza Umwongereza ushobora gukorana bya hafi n’Umwongereza utoza Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Stephen Constantine, kuri ubu ugira uruhare runini mu gushyiraho abatoza b’amakipe y’abato nubwo we yibanda cyane ku bakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Mu Ukuboza 2025, FERWAFA yemeje Umufaransa Frédéric Crebiller nk’Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu gihe muri Kanama uyu mwaka, Umwongereza Nicholas de-Long yatangajwe nk’ushinzwe iterambere ry’abakiri bato muri ruhago y’u Rwanda.
Hari igitekerezo ko gukorana kw’abarimo Stephen Constantine, Nicholas de-Long n’umuyobozi mushya wa tekinike uzemezwa byatanga umusaruro kubera guhuza hagati yabo, hakajya hategurwa umwiherero nyuma ya buri shampiyona mu byiciro by’abakiri bato hagamijwe kubaka amakipe y’igihugu akomeye.
Muri gahunda za FERWAFA harimo ko amakipe y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa yazitabira Igikombe cy’Isi mu 2028.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!