00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC iri kwitegura Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2026 saa 09:10
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi ba APR FC bari kwitegura umukino ukomeye uzabahuza na Rayon Sports.

Ni igikorwa cyabaye mu ku wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ku kibuga cy’imyitozo cy’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu giherereye mu Karere ka Rulindo, i Shyorongi.

Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, yibukije abakinnyi ko bagomba gukinana umutima nk’uw’Ingabo z’Igihugu, kandi ntibirare bashingiye ku mikino iheruka batsinze Gikundiro.

Ati “Naje kureba uko mumeze mvuye mu yindi mirimo. Murabizi ko hirya no hino ku Isi tuhafite ingabo, yaba muri Mozambique, muri Centrafrique, muri Sudani na ho ni uko, kandi hose twitwara neza. Hariya mu kibuga namwe muba muri ingabo, namwe nimubigenze gutyo.”

“Ikipe mugiye guhura na yo mumaze kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya, ariko ibyo ni iby’ahahise. Murebe ibiri imbere kandi icyizere turakibafitiye. Mutsinde umukino, mwirinde amakosa ubundi tuzashyiremo amanota 11. Tubari inyuma, abafana babari inyuma, twese dutegereje uriya munsi. Amahirwe masa.”

Umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2026.

Kugeza ubu Gikundiro izakira umukino iri ku mwanya wa kane mu mikino 28 imaze gukinwa, aho ifite amanota 47 ikarushwa umunani n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri.

Gen Mubarakh Muganga yijeje abakinnyi kubashyigikira ubwo bazaba bakina na Rayon Sports
Abakinnyi basabwe gukina nk'ingabo zirwanira inyungu z'igihugu
Abatoza ba APR FC biteguye gukina na Rayon Sports
Umunyamabanga wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha yari yaherekeje Gen Mubarakh Muganga wasuye APR FC yitegura Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages