Kuri uyu wa Kabiri iyi kipe yakoze imyitozo ya nyuma kugira ngo yerekeze mu karere ka Huye, ahari Stade yavuguruwe kugira ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga.
Iyi myitozo yakurikiwe n’Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe, Gen James Kabarebe, kugira ngo arebe anamenye neza uko abasore biteguye guhangana n’ikipe itoroshye mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu muyobozi yabageneye impanuro zirimo kubibutsa ko ari abakinnyi bameze neza, kandi ko kuva ari ikipe ikinamo Abanyarwanda, nta kabuza bagomba gutsinda.
Ati “ Nta bintu byinshi navuga uyu munsi kuko ndabizera cyane, nzi ko mushoboye kuko ahenshi mugenda munyura murabigaragaza. Abanyarwanda tubitezeho byinshi kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye.”
“Ikipe yanyu mwese muri Abanyarwanda muvuga ururimi rumwe, bigomba kubatera ishema mukanabitwereka mu kibuga mutsinda iyi US Monastir.”
Yongeyeho ko kuba bafite umutoza ukomeye biri mu bibaha icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu.
Gen Kabarebe kandi yasabye aba bakinnyi gusezerera US Monastir kuko n’izindi zagiye zikina nayo zabonye ko APR atari ikipe yo gusuzugurwa.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC yavuze ko abakinnyi nibitwara neza, bagatsinda ikipe bahanganye, nabo bazahabwa ibyo bagombwa n’ubuyobozi.
Ati “ Ubuyobozi burahari ngo bubagenere ibyo bubagomba kuko namwe muba mwakoze akazi gakomeye. Ubwo rero gahunda ibe iyo gutsinda kandi tuzitware neza no mu yindi mikino izakurikiraho.”
Abakinnyi bane barimo Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet, Djuma Nizeyimana, Ir’shad Nsengiyumva bashobora kudakoreshwa n’umutoza Adil Mohammed Erradi, kubera ko batari ku rwego yifuza kuri uyu mukino.
Nta gihindutse ikipe ya US Monastir izagera mu Rwanda mu ndege yihariye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022, saa mbili z’ijoro.
Ikipe ya APR F.C izakira US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatatu tariki 10 Nzeri 2022, saa cyenda zuzuye 15h00 kuri stade ya Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!