Ni nyuma yo gusoza shampiyona Gatera agejeje Espoir FC ku mwanya wa gatatu nyamara iyi Kipe ikoresha ingengo y’imari iri hasi ugereranyije n’izo yaje imbere.
Uyu mutoza yandikiye Ubuyobozi bw’ikipe ye abusaba ko basesa amasezerano bari bafitanye mu gihe we hari ibyo yakomeje gusaba ariko ubuyobozi bukabirenza ingohe.
Bimwe mu byo Gatera yasabaga, ni ukuba hafi y’ikipe nk’uko byahoze ubwo shampiyona yatangiraga, nyamara abayobozi babona ko ikipe itazamanuka mu cyiciro cya kabiri, bagahita bayitera umugongo bakayirekera abatoza gusa.
Uyu mutoza yemereye IGIHE ko yamaze kwandikira ubuyobozi bwa Espoir FC abusaba gusesa amasezerano cyane ko asigaranye umwaka umwe w’amasezerano muri iyi kipe.
Ati “Ni byo namaze kwandikira Ubuyobozi bwa Espoir FC mbusaba ko twasesa amasezerano.”
Abajijwe niba koko hari andi makipe bari kuganira, uyu mutoza yirinze kubivugaho.
Ati “Nanjye nabyumvise mu itangazamakuru ariko nta muyobozi wundi turavugana.”
Amakuru IGIHE yamenye, ni uko mbere y’uko Mukura VS iha akazi Ruremesha Emmanuel, yifuje Gatera Moussa. Andi makipe yateye intambwe yo kwegera uyu mutoza, ni Gorilla FC yatandukanye n’abatoza bayo na Musanze FC idafite umutoza mukuru nyuma yo kwirukana Sening Innocent kubera umusaruro mubi.
Ubusanzwe Gatera azwiho gukoresha abakinnyi badafite amazina manini ariko akababyaza umusaruro nk’uko yabikoreye Espoir FC muri uyu mwaka w’imikino.
Yatoje amakipe arimo Sunrise FC, Isonga FC, Rayon Sports FC nk’umwungiriza kimwe no mu Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi (U17).
Amakipe adafite abatoza bakuru kugeza ubu, ni Musanze FC, Gorilla FC, Police FC, Etincelles FC bivugwa ko ishobora kuzaha akazi Habimana Sosthène nk’umutoza mukuru na Gasogi United.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!