00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yategetswe kurekura Hamiss Hakim

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 July 2026 saa 06:28
Yasuwe :

Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yategetse Gasogi United yatsinzwe urubanza kurekura Hakim Hamiss wahoze ayikinira wifuza kujya muri Kiyovu Sports.

Hamiss Hakim ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bafasha Gasogi United, yaba muri Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League no mu Gikombe cy’Amahoro kuva mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Ku isoko ryo muri iyi mpeshyi ya 2026, uyu mukinnyi yerekeje muri Kiyovu Sports, nyuma y’uko amasezerano y’imyaka ine yari afitanye na Gasogi United arangiye.

Gusa ntabwo yabyumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Gasogi United FC, ajya kuburega muri FERWAFA agaragaza ko ikipe yahozemo yanze kumurekura nyamara amasezerano ye yararangiye.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cye cyahawe agaciro, Gasogi United FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles, igaragarizwa ko impamvu yatanze yiregura zidafite ibimenyetso bihagije.

Hakim yerekanye ko amasezerano ye yasinywe ku itariki ya 16 Kmena 2022, asinya amasezerano y’imyaka ine nk’uko byari byanditse mu magambo, ariko mu buryo bw’imibre hari handitsemo ko amasezerano azarangira mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Gasogi United yireguye ivuga ko Hamiss Hakim yaguzwe muri Vision miliyoni 8 Frw, kuko ngo yari umukinnyi wo kuzamura, ndetse nyuma iza kumwongerera umushahara uva ku bihumbi 160 Frw ugera ku bihumbi 500 Frw.

Gusa ikipe yemera ko yibeshye mu kwandika amasezerano y’umukinnyi, kuko yayandikiye mu y’undi mukinnyi witwa Papy, bishimangira ko umukinnyi akiri uwa Gasogi United FC nk’uko bigaragara muri sisitemu ya TMS (FIFA Transfer Matching System).

Komisiyo yasanze amasezerano impande zombi zagiranye yaratangiye ku wa 16 Kamena 2022, zemeranya ko ari amasezerano y’igihe kizwi kingana n’imyaka ine binandikwa bityo mu magambo.

Icyakora mu mibare bagaragaza ko atangira 2022-2023, agasoza 2026-2027, byo byandikwa mu mibare.

Ingingo ya 28 Igika cya 1 cy’amabwiriza agenga ihererekanya ry’abakinnyi, igira “Amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi arangira iyo igihe cyateganyijwe kirangiye cyangwa ku bwumvikane bw’impande zombi.”

Komisiyo ivuga ko imyaka ine impande zombi ziyumvikaniye mu buryo
bweruye yarangiye kubarwa, itegeka Gasogi United guha Hamiss Hakim urwandiko rumwemerera gukinira ikipe ashaka ‘release letter’.

Hakim yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports kuva mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Hakim Hamiss wa Gasogi United yemerewe gukinira Kiyovu Sports
Perezida wa Gasogi United, KNC, yatsinzwe urubanza yarezwemo na Hamiss Hakim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages