Ni umukino wari uteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, Saa Yine z’Ijoro, nyuma y’uwahuje Al Hilal SC na RS Berkane muri ¼ cya CAF Champions League.
Uyu mukino ukirangira, byari biteganyijwe ko amakipe yombi ahita agera ku kibuga agatangira kwitegura, ariko Gasogi United FC ntabwo yigeze ihagera.
Ni nyuma y’uko uyu mukino wimuriwe kuri Stade Amahoro, ugakurwa kuri Kigali Pelé Stadium, aho wagombaga kubera Saa Cyenda, kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru boroherezwe kureba imikino yombi.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Gasogi United FC, avuga ko uyu mukino batawitabira kuko bamenyeshejwe ko wimuwe igihe cyarenze, nyamara byari kuba byakozwe mu masaha 48 nk’uko biteganywa n’amategeko.
Mu butumwa Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati "Iyo udahagaze ku burenganzira bwawe, undi muntu azaza abuhagararemo. Rinda ijambo ryawe cyangwa wibure."
Kutitabira uyu mukino ni inyungu kuri Rayon Sports kuko igomba gutera Gasogi United mpaga y’ibitego 3-0, igahita ifata umwanya wa kane n’amanota 42 ivuye ku wa gatandatu.
Ni mu gihe Gasogi United FC y’amanota 26 igomba guhita ijya ku mwanya wa 12.
If you don’t stand up for your rights, someone else will gladly stand on them. Protect your voice, or risk losing yourself.
— KNC - Kakoza Nkuriza Charles (@imfurayiwacu) March 22, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!