Uyu mukino wabimburiye iyindi ya Premier League mu mwaka w’imikino wa 2020/21, wabereye ku kibuga Craven Cottage cya Fulham kuri uyu wa Gatandatu.
Willian wavuye muri Chelsea, yagize uruhare mu bitego bitatu byose Arsenal yatsinze, mu gihe myugariro Gabriel yatsinze igitego cya kabiri ku mukino wa mbere yakinnye mu Bwongereza, nyuma yo kugurwa muri Lille yo mu Bufaransa.
Arsenal yagaragaje urwego ruri hejuru mu gihe Fulham yaranzwe no guhuzagurika mu bwugarizi bwayo.
Alexandre Lacazette yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa munani ubwo ba myugariro ba Fulham barimo Tim Ream, bananirwaga gukiza izamu nubwo umunyezamu Marek Rodak yari akuyemo umupira watewe na Willian.
Nyuma y’iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, myugariro wo hagati; Gabriel Magalhães, yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Willian.
Uyu Willian wanateye umupira w’umuterekano wasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya gatatu cyatsinzwe na kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 57.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo abakinnyi bashya Gabriel na Willian bitwaye muri uyu mukino.
Ati “[Gabriel] ntabwo yakinnye umukino uwo ari wo wose mu mezi atandatu ashize, kuza agakina muri Premier League amaze kwitozanya n’ikipe iminsi itatu cyangwa ine, ni ikintu gikomeye.”
“Willian amenyereye iyi Shampiyona, arayizi kandi biramworohera kuko n’ubundi yabaga hano i Londres.”
Fulham yabonye uburyo buke muri uyu mukino, burimo ubwo Aleksandar Mitrović yabonye habura iminota 27 ngo umukino urangire, umupira ukurwamo na Bernd Leno.
Arsenal yaherukaga gutsinda umukino w’umunsi wa mbere wa Premier League mu mwaka w’imikino wa 2009/10.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Liverpool yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka, yatsinze Leeds United yavuye mu cyiciro cya kabiri ibitego 4-3 mu gihe Crystal Palace yatsinze Southampton igitego 1-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!