Uyu mugabo wari ufite imyaka 55 yakoze impanuka ubwo imodoka yari atwaye yagonganaga na bus ku wa Mbere tariki 11 Mata 2022.
Iby’urupfu rw’uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wo hagati mu kibuga byatangajwe na Laureano Quintero, umuganga wo ku bitaro byamwakiriye mu Mujyi wa Cali muri Colombia.
Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru muri Colombia, FCF, ryatangaje ko ribabajwe n’urupfu rwa Freddy rinihanganisha umuryango we.
Freddy Eusebio Rincón Valencia ni umwe mu bakinnyi bakomeye Colombia yagize mu mateka y’umupira wa maguru. Umwuga we wo gukina yawutangiriye mu ikipe yo mu rugo ya Club Independiente Santa Fe mu 1986 na América de Cali yatwaranye nayo Igikombe cy’Igihugu mu 1989.
Yanaciye mu makipe atandukanye yo ku Mugabane w’u Burayi nka Real Madrid na Napoli mbere y’uko asoza umwuga we mu makipe yo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo nka Santos na Corinthians yegukaniyemo Igikombe cy’Isi cy’ama-club mu 2000.
Nyuma yaho Colombia imaze imyaka 28 itajya mu Gikombe cy’Isi, Freddy yayifashije kubona itike mu 1990, 1994 na 1998, ayikinira imikino 84 atsindamo ibitego 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!