Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo mu muhanda wa Suzuka Circuit uri mu Buyapani hakiniwe isiganwa rya gatatu muri uyu mwaka w’imikino wa 2026 muri Formula 1.
Umutaliyani Andrea Kimi Antonelli wegukanye isiganwa ryo mu Bushinwa, yongeye kwitwara neza, yegukana iryo mu Buyapani, arusha Oscar Piastri wa McLaren wabaye uwa kabiri na Charles Leclerc wa Ferrari wabaye uwa gatatu.
Antonelli wegukanye agace ka kabiri mu mateka ye ya Formula 1, yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange rwa Formula 1 n’amanota 72, arusha George Russell bakinana amanota icyenda.
Lewis Hamilton wabaye uwa gatandatu kuri uyu munsi, ari ku mwanya wa kane ku rutonde rusange, agakurikira Charles Leclerc bakinana wabaye uwa gatatu.
Max Verstappen wa Red Bull Racing ntabwo uyu mwaka uri kumuhira kuko ari ku mwanya wa cyenda.
Amasiganwa abiri ya Formula 1 yagombaga gukurikiraho ni Bahrain GP na Soudi Arabian GP, yakuweho kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Isiganwa rya Formula 1 rizongera gukinwa tariki ya 3 Gicurasi 2026, ribere mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!