Mu itangazo NFF yashyize hanze, bavuze ko ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwemeje Findi George nk’umutoza w’ikipe nkuru nyuma yo kubigirwamo inama n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.
Aba bakomeje batangaza ko iki cyemezo bagifashe kuko Findi George yari amaze amezi 20 ari umwungiriza wa José Santos Peseiro mbere y’uko uyu munya-Portugal afashe icyemezo cyo gutandukana na bo ku bushake, ubwo yari amaze gutsindirwa ku mukino wanyuma w’igikombe cya Afurika.
George yaje kwigaragaza mu mikino ibiri ya gicuti yatoje muri Werurwe ubwo yari asigaranye iyi kipe, aho yaje gutsinda Ghana ibitego 2-1 nyuma y’imyaka 18 iki gihugu kitayitsinda, mu gihe yaje gutsindwa na Mali 2-1 mu mukino wa kabiri.
Findi George akaba azahita atoza Nigeria mu mikino ibiri y’amatsinda yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi azahuriramo na Benin na Afurika y’epfo muri Kamena, aho intego yahawe ari izo guhigika u Rwanda ku mwanya wa mbere akajyana iki gihugu mu gikombe cy’Isi nk’uko iri shyirahamwe rikomeza ribitangaza.
Nigeria kuri ubu ni iya gatatu mu itsinda C n’amanota abiri, aho iza inyuma y’u Rwanda rwa mbere n’amanota ane na Afurika y’Epfo ifite amanota abiri.
Amavubi azakina na Nigeria mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha mu mukino biteganyijwe ko uzabera muri Stade Amahoro, ni nyuma yo guhura na Benin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!