00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yatashye hoteli ya FERWAFA mu bikorwaremezo yateye inkunga mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2026 saa 06:27
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Mattias Grafström, batashye ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye byubatswe mu mishinga ya FIFA birimo hoteli ya FERWAFA, ikibuga cy’imyitozo kiri kuri iyi hoteli n’ikindi gito kizajya gifasha abakiri bato kwitoza kiri mu Karere ka Kicukiro.

Byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, nka kimwe mu bikorwa byateguwe mu gihe cy’irushanwa rya gicuti rya FIFA Series riri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Werurwe, aho rishyirwaho akadomo uyu munsi.

Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yatashywe, yubatswe kuva muri Kanama 2015 biteganyijwe ko yuzura mu mpera za 2016. Ni hoteli y’inyenyeri enye igizwe n’ibyumba 88.

Yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire afatanyije n’Umunyamabanga w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, Mattias Grafstöm. Hari kandi n’abandi bayobozi barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.

Gusa nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye, hubatswe igice cyayo kimwe kigizwe n’ibyumba 42, ibyumba bibiri binini byo kuriramo, ibyumba bitandukanye bizifashishwa nk’ibilo n’ibindi byumba bibiri binini by’inama.

Mu ntangiriro za 2023 ni bwo imirimo yo kubaka iki gice cy’umushinga wose cyashyizweho akadomo mu gihe cyari cyasubukuwe muri Kamena 2021.

Yatashywe mu gihe yatangiye gukora mu Ugushyingo 2025 aho icumbikamo amakipe y’u Rwanda arimo Ikipe y’Igihugu nkuru iri gukina FIFA Series 2026.

Hatashywe n’ibibuga byubatswe muri gahunda za FIFA

Ubwo abayobozi bari kuri Hoteli ya FERWAFA, bashyikirije bamwe mu bana bakina umupira w’amaguru inkweto zo gukinana binyuze muri gahunda ya “Boots for All” yatangijwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, igamije kugeza inkweto kuri buri wese mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru kuri bose.

Mu bindi bikorwa byafunguwe harimo ikibuga gito (Mini Pitch) giherereye ku Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro, kikaba kimwe mu bibuga 10 bito, bifite metero 40x20, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yemereye u Rwanda mu mushinga wa FIFA Arena aho bizubakwa mu turere icyenda tw’u Rwanda hagamijwe guteza imbere impano z’abakiri bato.

Ibindi bibuga icyenda bizubakwa muri St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga, TTC Save (Gisagara), GSOB (Huye), GS Kabare (Ngoma), ES Nyamirama na IPM Mukarange (Kayonza), Collège Inyemeramihigo (Rubavu), Collège Sina Gerard (Rulindo) ndetse n’ikizubakwa na Lycée de Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasuraga u Rwanda mu Ukuboza 2025, yavuze ko yemeye ibindi bihugu 20 muri iyi gahunda.

Ikibuga cya Kagarama FIFA Arena cyatashywe kuri uyu wa Mbere
Ni ikibuga gito kingana na metero 40x20, cyubatswe mu mushinga wa FIFA Arena uzasiga u Rwanda rufite ibibuga 30
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström; Perezida wa FERWAFA, Fabrice Shema na Stéphane Le Brech, Chargé d’Affaires wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, bafungura ku mugaragaro ikibuga cya Kagarama FIFA Arena giherereye mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro
Abana bitabiriye iyi gahunda bafashe ifoto n'abayobozi
Minisitiri Mukazayire na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, bashyikirizwa impano bagenewe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino
Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko bafite gahunda yo kubaka ibibuga 90 hirya no hino mu gihugu
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yashimye uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu guteza umupira w'amaguru
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, atanga ikaze
Hoteli ya FERWAFA yubatswe muri gahunda ya FIFA Forward
Hoteli ya FERWAFA yatashywe, yatangiye gukora mu Ugushyingo 2025
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yahaye abana 50 inkweto zo gukina ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages