Ibi byabaye mu mukino wabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ugahuza Sepahan na Persepolis zo mu Cyiciro cya Mbere muri Iran, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Persian Gulf Pro League.
Mu 2022, FIFA yahagaritse Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran kubera ibikorwa byo kutubahiriza ihame ry’uburinganire mu mupira w’amaguru, ariko Infantino yiyemeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi muri Gicurasi uyu mwaka, aya makipe yakumiriye abagore ndetse nyuma acibwa amande kandi ategekwa gukinira imbere y’abafana b’abagore gusa mu mukino uzongera kuyahuza.
Uku ni ko byagenze ku mukino uheruka kuko abagore bonyine ari bo bari bemerewe kugera kuri uyu mukino witabiriwe cyane, Infantino ashima uyu mwanzuro watanze icyizere ku kudaheza abagore.
Ati “Twishimiye kubona abafana bagera ku bihumbi 45, bemererwa kugera ku kibuga kandi ku mukino ukomeye w’amakipe y’amakeba. FIFA yishimiye intambwe iri guterwa nyuma y’ibiganiro byayihuje n’abayobozi muri Iran.”
“Kuva umwaka ushize ubwo abafana 3000 bitabiraga umukino wa Persepolis na Esteghlal, ubu noneho biyongereye cyane bishimangira ukudaheza mu mupira w’amaguru ufunguye amarembo kuri buri wese.”
Perezida Infantino yongeyeho ko igisigaye ari ukongera uyu mubare kandi mu buryo buhoraho, abagore bakajya bitabira imikino uko babishaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!