00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yashimye Iran yemereye abagore kujya ku bibuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 December 2024 saa 01:25
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimye intambwe yatewe na Iran yemereye abafana b’abagore kugera ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Ibi byabaye mu mukino wabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ugahuza Sepahan na Persepolis zo mu Cyiciro cya Mbere muri Iran, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Persian Gulf Pro League.

Mu 2022, FIFA yahagaritse Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran kubera ibikorwa byo kutubahiriza ihame ry’uburinganire mu mupira w’amaguru, ariko Infantino yiyemeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi muri Gicurasi uyu mwaka, aya makipe yakumiriye abagore ndetse nyuma acibwa amande kandi ategekwa gukinira imbere y’abafana b’abagore gusa mu mukino uzongera kuyahuza.

Uku ni ko byagenze ku mukino uheruka kuko abagore bonyine ari bo bari bemerewe kugera kuri uyu mukino witabiriwe cyane, Infantino ashima uyu mwanzuro watanze icyizere ku kudaheza abagore.

Ati “Twishimiye kubona abafana bagera ku bihumbi 45, bemererwa kugera ku kibuga kandi ku mukino ukomeye w’amakipe y’amakeba. FIFA yishimiye intambwe iri guterwa nyuma y’ibiganiro byayihuje n’abayobozi muri Iran.”

“Kuva umwaka ushize ubwo abafana 3000 bitabiraga umukino wa Persepolis na Esteghlal, ubu noneho biyongereye cyane bishimangira ukudaheza mu mupira w’amaguru ufunguye amarembo kuri buri wese.”

Perezida Infantino yongeyeho ko igisigaye ari ukongera uyu mubare kandi mu buryo buhoraho, abagore bakajya bitabira imikino uko babishaka.

Umukino wa Sepahan na Persepolis wagaragaje ko abagore na bo bakwiye kugira uruhare mu gushyigikira amakipe yabo
Abagore bajyanye abana babo ku kibuga
Abafana ba Sepahan batashye batsinze umukino
Iran yahagaritswe na FIFA kubera kutubahiriza ihame ry'uburinganire
Hari abafana benshi b'abagore
Abafana ba Persepolis bari benshi ku mukino
Abafana b'abagore bemerewe kongera gusubira ku bibuga muri Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .