Ibaruwa yo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, yanditswe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amashyirahamwe ya Ruhago muri FIFA, Elkhan Mammadov, imenyeshwa Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata, ni bwo Komite Nyobozi ya FKF yahagaritse Hussein Mohammed, imushinja kuba hari amafaranga yo mu Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu muri Afurika (CHAN).
Bivugwa ko mu mafaranga yari agenewe ubwishingizi yanyerejemo agera kuri miliyoni 42 y’Amashilingi ya Kenya [474.135.931 Frw], ari na cyo cyatumye yeguzwa.
Gusa Hussein Mohammed yanze kuva kuri uyu mwanya, agaragaza ko yakuweho mu buryo budakurikije ari na yo mpamvu FIFA yinjiye muri iki kibazo.
FIFA yagaragaje ko nyuma yo kwiga kuri iki kibazo yasanze hari ibisobanuro ikeneye bitarenze tariki ya 1 Gicurasi 2026. Harimo gutanga amakuru ahagije kajyanye n’Ingingo za 38, 40 na 41 mu mategeko ya FKF zagendeweho ahagarikwa.
Bagomba no gutanga ibisobanuro Hussein Mohammed, Abdullahi Yusuf Ibrahim na Dennis Gicheru bagejeje kuri Komite Nyobozi ubwo basobanuraga ibyo bakekwaho.
FIFA kandi yasabye ko Komite Nyobozi yohereza ibimenyetso byose bigaragaza uko mutungo wanyerejwe, yaba mu nyandiko, mu majwi cyangwa izindi nzira zose.
FKF iri kuyoborwa na McDonald Mariga wari wungirije Hussein Mohammed.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!