00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yamanitse agati yicaye? U Bwongereza n’u Bufaransa byiganye Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 10:44
Yasuwe :

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) risubitse igihano cyo gusiba umukino umwe cyari cyahawe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, kubera ikarita itukura yabonye, u Bufaransa n’u Bwongereza na byo byatangiye gusaba ko amakarita yahawe abakinnyi babyo akurwaho.

Icyemezo cya FIFA cyo kwemerera Balogun gukina umukino wa 1/8 wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi cyateje impaka nyinshi mu mupira w’amaguru ku Isi, aho benshi bagaragaje ko gishobora gutuma andi makipe na yo asaba ko ibihano by’abakinnyi bayo bisubirwamo.

Balogun yari yahawe ikarita itukura ubwo Amerika yakinaga na Bosnie & Herzégovine, bikaba byari biteganyijwe ko atazagaragara mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi wahuje Amerika n’u Bubiligi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Gusa ku Cyumweru, FIFA yafashe icyemezo cyo gusubika icyo gihano mu gihe cy’umwaka umwe, bituma uyu mukinnyi abona uburenganzira bwo gukina uwo mukino yakinnyemo iminota yose.

Iki cyemezo cyarushijeho guteza impaka nyuma y’uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, avuze ko yari yaganiriye kuri icyo kibazo na Perezida wa Amerika, Donald Trump, mbere y’uko igihano gisubikwa.

Infantino yavuze ko yabwiye Trump ko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’inzego zigenga zishinzwe imyitwarire muri FIFA. Ku rundi ruhande, Trump yabwiye abanyamakuru ko uruhare rwe rwatumye FIFA isuzuma ikarita yahawe umukinnyi, ariko ahakana ko yaba yarasabye umwanzuro runaka.

Nyuma y’icyo cyemezo cya FIFA, u Bufaransa na bwo bwatanze ubusabe bwo gukurirwaho ikarita y’umuhondo yahawe Michael Olise.

Olise yayiherewe mu mukino wa 1/16 u Bufaransa bwatsinzemo Paraguay igitego 1-0, cyatsinzwe na Kylian Mbappé kuri penaliti mu gice cya kabiri. Iyi karita yayibonye nyuma yo gushyamirana na Matías Galarza wa Paraguay.

Amashusho agaragaza ko Olise ashobora kuba atarakoze ikosa rikomeye, ahubwo ko yari yafashe ku myenda ya Galarza ubwo bari bahanganye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryasabye FIFA gukuraho iyo karita kugira ngo Olise atazagira ikibazo cyo gusiba umukino mu gihe yakongera kubona indi karita mu mukino uzakurikiraho. U Bufaransa buzahura na Maroc mu mukino wa 1/4 uzaba ku wa Kane.

U Bwongereza na bwo buri gusuzuma niba bwatanga ubujurire muri FIFA busaba ko ikarita itukura yahawe Jarell Quansah ikurwaho.

Quansah yahawe ikarita itukura ku munota wa 54 w’umukino u Bwongereza bwatsinzemo Mexique ibitego 3-2, nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Jesús Gallardo.

Ni ikosa ryashyizwe mu cyiciro cy’amakosa akomeye, ibishobora gutuma uyu myugariro wa Bayer Leverkusen ahanishwa kudakina imikino ibiri iri imbere.

U Bwongereza buzahura na Norvège mu mukino wa ¼ uzabera i Miami ku wa Gatandatu.

Folarin Balogun yagaragaye mu mukino wahuje Amerika n'u Bubiligi nyuma y'uko FIFA isubitse igihano cyo gusiba umukino umwe kubera ikarita itukura yaherukaga kubona
U Bufaransa bwasabye ko ikarita y'umuhondo yahawe Michael Olise ikurwaho
Jarell Quansah ashobora guhagarikwa imikino ibiri kubera ikosa yakoreye Jesús Gallardo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages