00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA: U Rwanda rwamanutse imyanya 13 ku Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 August 2015 saa 11:35
Yasuwe :

Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi rwa Kanama rusize Amavubi amanutseho imyanya 13 aba aya 91 ku Isi mu gihe urwa Nzeli ruzasohoka mbere yo gukina na Ghana.

Amavubi yari ku mwanya wa 78 ku Isi.

Muri Nyakanga, u Rwanda rwakinnye umukino wa gicuti na Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 rutsindwa ibitego 2-0 nubwo uyu mukino FIFA itigeze iwuha agaciro. Amavubi yatakaje amanota 64 agira 369.

Kuba muri Nyakanga wari umwanya wo kwakira abakinnyi mu makipe yiteguraga gutangira shampiyona byasize hakinwe imikino 29 yiganjemo iy’amakipe yo muri Amerika ya ruguru “Gold cup” yatwawe na Mexique yazamutseho imyanya 14.

Amavubi ari ku mwanya wa 91 ku Isi amanutseho imyanya 13 mbere yo gukina na Ghana tariki ya 5 Nzeli 2015

Urutonde rutaha ruzasohoka tariki ya 3 Nzeli 2015, mbere y’iminsi ibiri ngo u Rwanda rwakire Ghana i Kigali mu majonjora y’igikombe cy’Isi gusa ruzaba rwakinnye umukino wa gicuti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa tariki ya 29 Kanama 2015.

Ghana izakina n’u Rwanda ni iya 27 naho Ibirwa bya Maurice bari kumwe mu itsinda H ry’amajonjora y’igikombe cy’Afurika ni iya 181 naho Mozambique ni iya 97.

Nyuma ya Algeria ya mbere muri Afurika na 19 ku Isi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 59, Uganda 74, Kenya 116, Burundi 132 na Tanzania ya 140.

U Bubiligi bwa Eden Hazard burakataje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Argentine ya Lionel Messi

Argentina iracyoboye uru rutonde ikurikiwe n’u Bubiligi bwabisikanye n’u Budage, Colombia igumana umwanya wa kane naho Brazil iba iya gatanu ikurikiwe na Portugal, Romania, u Bwongereza, Wales na Chili yinjiye mu 10 za mbere isimbuye u Buholande bwa 12 bwamanutse imyanya itanu.

Nibura ibihugu 30 by’i Burayi biri mu makipe 50 ya mbere ku Isi, Afurika 8, Amerika y’Epfo 8, Amerika ya ruguru ifitemo ibihugu bitatu na Irani ihagarariye Aziya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages