Kuva mu mpera za Gashyantare, hatangiye kwibazwa niba Iran izitabira Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera intambara iki gihugu cyayigabyeho gifatanyije na Israël.
Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Paolo Zampolli, yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko yasabye yahaye Perezida Donald Trump na Gianni Infantino uyobora FIFA igitekerezo cy’uko u Butaliyani bwasimbura Iran mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Nkomoka mu Butaliyani ndetse byaba ari inzozi nziza kubona Azzuri mu irushanwa ryakiriwe na Amerika. Hamwe n’ibikombe bine [Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani] ifite, ikwiye guhabwa umwanya.”
FIFA ntiyigeze igira icyo ivuga ko byatangajwe na Zampolli, ariko yagaragaje ibiheruka gutangazwa na Perezida wayo, Gianni Infantino, aho mu cyumweru gishize yagize ati “Ikipe ya Iran izitabira.”
U Butaliyani bwegukanye Igikombe cy’Isi inshuro enye, bwananiwe kubona itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutsindwa na Bosnie & Herzégovine mu mikino ya kamarampaka yabaye mu kwezi gushize.
Iran igomba kuzahura na Nouvelle-Zélande n’u Bubiiligi mu mikino yo mu itsinda izabera i Los Angeles tariki ya 15 n’iya 21 Kamena mu gihe umukino wa Misiri uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.
Iri rushanwa rizatangira ku wa 11 Kamena, rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ingingo ya gatandatu y’amategeko agenga Igikombe cy’Isi ivuga ko ‘FIFA ishobora gufata icyemezo cyo gusimbuza igihugu cyari kwitabira mu gihe gifitanye ikibazo n’ikindi.”
Ubwo Infantino yasuraga Ikipe y’Igihugu ya Iran muri Turikiya muri Werurwe, yavuze ko imikino izabera muri Amerika nk’uko bisanzwe biteganyijwe.
Ni nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran ryari ryatangaje ko riri “mu biganiro” na FIFA kugira ngo imikino yabo yimurirwe muri Mexique.
Ku wa Gatatu, Al Jazeera yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma ya Iran, Fatemeh Mohajerani, yavuze ko “biteguye bihagije” kwitabira irushanwa.
Ubwo Zampolli yari Ambasaderi wa Loni na bwo yasabye ko u Butaliyani bwashyirwa mu makipe azakina Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!