00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA na Global Citizen byafashije imiryango y’abana bafite Autisme mu Rwanda kuva mu bwigunge

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2026 saa 04:15
Yasuwe :

Ikigega gihuriweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’Umuryango Global Citizen cyitwa ‘FIFA Global Citizen Education Fund’ cyafashije imiryango ifite abana bafite Autisme mu Rwanda, kuba yabajyana kwiga binyuze muri Autisme Rwanda.

Muri Mata 2025, ni bwo hashinzwe FIFA Global Citizen Education Fund, hagamijwe gushyigikira imiryango mito gushyira mu bikorwa intego zayo, binyuze muri siporo, kwiga n’imibereho myiza y’abatishoboye.

Kuva icyo gihe cyakira ubusabe bw’imiryango itandukanye ku Isi, kigasuzuma imikorere yayo, hanyuma yasanga ifite intego nzima kandi ifitiye igihugu ikoreramo akamaro, ikayitera inkunga.

Ni muri urwo rwego FIFA Global Citizen Education Fund yafashije Autisme Rwanda kubona amafaranga yo kwiga ku miryango iyibarizwamo, kugira ngo ifashe abana kwiga nk’uko biri mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA.

Autisme Rwanda ni umuryango ufasha abana bo mu miryango itishoboye kugeza abana babo mu ishuri, kugira ngo na bo bagire uburenganzira nk’ubw’abandi badafite ubu burwayi.

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Autisme Rwanda, Kamagaju Rosine, yashimye Duquesine, yashimye FIFA Global Citizen Education Fund, ati “Murakoze cyane! Autisme Rwanda dufite intego ko buri mwana ufite Autisme na we ajya kwiga nk’uko uburezi ari ubwa bose.”

Mu marira y’ibyishimo, umwe mu babyeyi wafashijwe kujyana abana kwiga yashimiye byimazeyo FIFA.

Ati “Imana ibahe umugisha, FIFA turayishimiye. Birenze umutima wanjye kuba umwana wanjye avuye mu rugo, akava mu bwigunge, akaba azajya aba ari kumwe n’abandi bana.”

Inkunga itangwa na FIFA Global Citizen Education Fund ihera ku bihumbi 50$ [73.999.900 Frw] kugeza ku bihumbi 250$ [369.999.500 Frw], hagendewe ku bo umuryango wahawe inkunga ufasha. Ni inkunga itangwa rimwe ku muryango wayihawe.

Kugeza ubu Autisme Rwanda ifasha abana barenga 70, ndetse ubu yagiye ibona abafatanyabikorwa bayitera inkunga barimo na Leta bigatuma amafaranga ababyeyi basabwa ngo abana bitabweho aba make ugereranyije n’ikiguzi cy’izo serivisi. Kuva mu 2017 imaze kunyuramo abarenga 300.

Autisme si indwara nubwo yemezwa na muganga kuko ntivurwa ngo ikire, ahubwo ni igihe umwana aba afite imiterere idasanzwe by’umwihariko ijyanye n’imitekerereze itameze nk’iy’abandi.

FIFA Global Citizen Education Fund ni ikigega gifasha imiryango mito kwita ku batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages