Gutsindwa kw’Amavubi byatumye atakaza imyanya ibiri ku rutonde rw’uko amakipe akurikiranye mu Itsinda C, dore ko Bénin zanganyaga amanota yanganyije na Zimbabwe ibitego 2-2 mu gihe Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho ibitego 2-0 igafata umwanya wa mbere.
Kuri ubu Amavubi agomba gukora ibishoboka ngo yisubize icyubahiro ku mukino afitanye na Lesotho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.
Dore amanota IGIHE yahaye abakinnyi bakinnye uyu mukino ku ruhande rw’Amavubi:
Ntwari Fiacre- 7: Umunyezamu utagikina muri Kaizer Chiefs, ntacyo yari bukore ku bitego bibiri u Rwanda rwatsinzwe, gusa yagerageje kugumisha u Rwanda mu mukino ubwo yakuragamo umupira wa Moses Simon mu gice cya mbere.
Fitina Omborenga- 5: Myugariro wa Rayon Sports ni umwe mu batitwaye neza haba mu bwugarizi ndetse no mu busatirizi. Ubanza ari yo mpamvu hahise hahamagarwa undi myugariro ku mwanya we.
Mutsinzi Ange- 6: Uyu musore ni we wagerageje kwitwara neza muri ba myugariro ndetse nyuma y’umukino yahawe impano na rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen. Mutsinzi ariko ntiyashoboye gusuburamo ibyo yari yarakoze ku yindi mikino yahuje Amavubi na Super Eagles.
Manzi Thierry- 3 Biragoye kubona icyiza uyu musore yakoze ku mukino wa Nigeria. Ibitego byombi ni we byaturutseho kuko ni we wari ushinzwe kurinda Osimhen ku gitego cya mbere, mu gihe icya kabiri ari nk’impano yihereye rutahizamu wa Galatasaray.
Niyomugabo Claude- 4: Kapiteni wa APR FC, umukino waramurenze muri rusange. Abanyarwanda babuze cyane Imanishimwe Emmanuel Mangwende washoboraga kugira icyo ahindura muri uyu mukino, ariko ntiyahamagawe kubera imvune.
Mugisha Bonheur- 6: Uyu musore bamwe bita Casemiro ntako atagize ngo ahangane n’abakina hagati ba Nigeria, gusa na we ntiyari ku rwego rw’imikino ibanza.
Bizimana Djihad- 7: Kapiteni w’Amavubi benshi bibaza impamvu yagarutse muri Afurika kuko yabanzamo hafi mu makipe yose muri Afurika. Yongeye kwerekana impamvu Nigeria yari yavuze ko ari we mukinnyi ukomeye Amavubi agira.
Hakim Sahabo- 5: Frank Trosten yari yaramusize ariko na we nta cyo yerekanye kigaragaza ko Abanyarwanda bari bamukumbuye. Ni we wagombaga gushyira igitutu kuri ba myugariro ba Nigeria ariko ntabyo yakoze.
Jojea Kwizera- 5: Uyu musore niba umutoza Amrouche azirikarana, yakabaye akina ku mwanya wa myugariro w’ibumoso nk’uko asigaye abikora mu ikipe ye. Ibi byaziba icyuho cya Mangwende ndetse bigafasha mu busatirizi, umwanya we ugakinaho undi mukinnyi.
Samuel Gueulette- 5: Kimwe mu byo benshi batemeranyijeho na Adel Amrouche ni ugusimbuza Gueulette mbere y’abandi. Yahinduriwe umwanya bitavugwaho rumwe, mu gihe yagiye kenshi asaba imipira akabura uyimuha.
Nshuti Innocent- 4: ’Pasteur’ Nshuti yoroheye anorohereza ubwugarizi bwa Nigeria kwidagaduraga nkaho nta rutahizamu Amavubi afite.
Abasimbura
Mugisha Gilbert -7: Uyu musore utakibona umwanya ubanzamo muri APR FC ubanza yarandikiwe Amavubi. Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwe, ni bwo Ikipe y’Igihugu yatangiye gusatira ndetse amashoti yose yagiye mu izamu rya Nigeria ni we wayateye.
Muhire Kevin- 6: Yagerageje kwitwara neza mu minota yakinnye ariko na we amahirwe yabonye hafi y’urubuga rw’amahina ntabwo yayabyaje umusaruro.
Ruboneka Bosco na Habimana Yves bakinnye iminota mike.
Umutoza
Adel Amrouche- 6: Biragoye kuvuga umutoza ku mukino we wa mbere, gusa ntabwo yemeje Abanyarwanda cyane cyane ku bijyanye n’amahitamo y’imikinishirize y’ababanjemo. Abenshi bamutegereje kuri Lesotho.
Umutoza w'Amavubi, Adel Amrouche, yavuze ko we n'abakinnyi be batitwaye uko bikwiye imbere ya Perezida Kagame n'Abanyarwanda benshi bari baje kubashyigikira ku mukino wa Nigeria.
Yashimangiye ko adakunda gutsindwa, bityo agiye guhindura ibintu cyangwa we ubwe akaba yahinduka. pic.twitter.com/6E5quxLDio
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 22, 2025









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!