Uyu mukino uzabera i Kigali guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, nyuma y’uko ubanza wabereye muri Maroc warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Al-Hilal SC yo muri Sudani, iri gukina muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 ndetse ikaba yakirira imikino yayo mpuzamahanga muri Stade Amahoro, izaba ishaka kugera muri ½ cya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ni ubwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda hagiye kubera umukino wa ¼ cy’iri rushanwa rikuru rihuza amakipe ku Mugabane wa Afurika.
Mu gihe habura iminsi itatu ngo umukino ube, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasuye Al-Hilal SC ku myitozo yo ku wa Gatatu, aganira n’abayobozi bayo barimo Atef Al-Nour ushinzwe umupira w’amaguru muri iyi kipe.
Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko “kwitwara neza neza kwa Al-Hilal ari ishema ku Rwanda na Sudani” ndetse yizeza ubufasha bwose ikipe izakenera kugira ngo izakinire mu mwuka mwiza ku Cyumweru.
Al-Hilal SC yatsinze imikino itatu yose yakiniye muri Stade Amahoro mu matsinda ya CAF Champions League (2-1 vs MC Alger, 2-1 vs Mamelodi Sundwons na 1-0 vs St Eloi Lupopo).
Ibiciro byo kwinjira ku mukino wo ku Cyumweru ni 2000 Frw mu myanya isanzwe hasi no hejuru, 15000 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri VVIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox. Ni mu gihe amatike agurirwa kuri *939*3*2# no kuri sportspass.rw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!