Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi nama ibera ku cyicaro cya FERWAFA guhera Saa Tatu za mu gitondo, ikitabirwa n’abahagarariye APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC, ari na yo makipe yari yatoranyijwe gukina iri rushanwa.
Iyi nama ije nyuma y’uko APR FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira Super Cup, igaragaza ko itigeze imenyeshwa mbere ibijyanye n’impinduka zo kongera amakipe yitabira iri rushanwa akava kuri abiri akagera kuri ane.
Ikipe y’Ingabo yagaragaje ko kuba uburyo irushanwa rikinwamo bwarahinduwe itabanje kubimenyeshwa cyangwa ngo igire uruhare mu biganiro byabanje, byagize ingaruka kuri gahunda yari yarateguye yo kwitegura umwaka mushya w’imikino.
FERWAFA yari yatangaje ko Super Cup ya 2026 izakinwa n’amakipe ane arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
Gahunda yari yashyizwe hanze igaragaza ko imikino ya ½ izakinwa ku wa 22 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro, aho APR FC yagombaga guhura na Kiyovu Sports saa 15:00, mu gihe Rayon Sports yari guhura na Police FC Saa 19:00. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 28 Kanama 2026.
Biteganyijwe ko inama yo kuri uyu wa Kabiri iganira ku bibazo byagaragajwe na APR FC ndetse n’ahazaza h’iri rushanwa, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ritangire.
Super Cup yari isanzwe ihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, aho ibi bikombe byombi byegukanywe na APR FC muri uyu mwaka.
Mu 2025, na bwo byatwawe n’iyi kipe y’Ingabo, kuri Super Cup ikina na Rayon Sports yabaye iya kabiri nk’uko byagenze mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko mu biganiro biheruka guhuza FERWAFA na APR FC, iyi kipe yari yagaragaje ko gukina umukino wa Super Cup ku wa 28 Kanama, ifite umukino wa CAF Champions League nyuma y’icyumweru kimwe na byo bishobora kuyibera imbogamizi.
Hari amahirwe menshi ko imikino y’iri rushanwa yari kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama yakwimurirwa muri Mutarama 2027.
APR FC ni yo ifite igikombe giheruka cya FERWAFA Super Cup, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 muri Mutarama 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!