Uyu mukino wo mu Itsinda L uzaba tariki ya 28 Werurwe, icyumweru kimwe nyuma yo gukina uw’Umunsi wa Gatatu uzabera i Cotonou.
Kugeza ubu ntibiramenyekana aho umukino u Rwanda ruzakira, uzabera, kuko Stade ya Huye rumaze iminsi rwakiriraho amarushanwa, ntiri mu bibuga byemewe na CAF ku Munsi wa Gatatu n’uwa Kane w’amajonjora ya CAN 2023.
Mu rwego rwo gushaka uburyo iki kibuga cyo mu Majyepfo cyakwemererwa kwakira umukino wa Bénin, FERWAFA yafashe amafoto n’amashusho azohererezwa Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, ni bwo itsinda ririmo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, abayobora Komisiyo y’Amarushanwa yayo n’abafata amashusho n’amafoto, ryagiye kuri Stade ya Huye.
FERWAFA yavuze ko “ basuye Stade ya Huye mu rwego rwo kunoza raporo iherekejwe n’amashusho ikoherezwa CAF nk’uko ibisaba mbere yo gutanga uburenganzira bwo kuhakinira umukino w’Umunsi wa Kane w’amajonjora ya CAN 2023.”
Yakomeje igira iti “Hagendewe ku bisabwa n’amabwiriza yo muri 2022 yo kwemeza ibibuga bikinirwaho amarushanwa ya CAF, Federasiyo isabwa kohereza raporo y’ibanze muri CAF iherekejwe n’amashusho ishobora gushingiraho igatanga uburenganzira bwo kuhakinira umukino runaka bitewe n’urwego rw’irushanwa.”
Stade ya Huye ni cyo kibuga kiri ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rufite. Ni nyuma y’uko Stade ya Kigali iri kuvugururwa mu gihe Stade Amahoro iri kwagurwa ngo izagere ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 mu 2024.
Gusa, kuba imirimo yo kuvugurura iki kibuga cyo mu Majyepfo yari itararangira muri Gicurasi, byatumye u Rwanda rwakirira Sénégal i Dakar tariki ya 7 Kamena mu mukino w’Umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L.
Umukino w’Umunsi wa mbere wari wakiriwe na Mozambique, ariko kuko na yo itari ifite ikibuga cyemewe, wabereye muri Afurika y’Epfo.
FERWAFA ifite kugeza tariki ya 7 Gashyantare ikaba yamaze gutanga raporo igaragaza ko Stade ya Huye yakwakira umukino wa Bénin, igisubizo cya nyuma kigatangwa na CAF.
Stade Huye yari imaze iminsi yifashishwa mu mikino mpuzamahanga kuva muri Nzeri 2022, yakiniweho irimo uw’u Rwanda rwakiriyemo Ethiopie mu majonjora ya CHAN, uwo rwakiriyemo Libye na Mali mu gushaka itike ya CAN 2023 y’Abatarengeje imyaka 23 n’iyo APR FC na AS Kigali zakinnye mu marushanwa Nyafurika.
Yakiniweho kandi umukino Sudani y’Epfo yakiriyemo Tanzanie mu gushaka itike ya CAN 2023 mu batarengeje imyaka 23.
Imikino yo gushaka itike ya CHAN n’iyo gushaka itike ya CAN, yose iba mu cyiciro kimwe cya gatatu ku buryo biha amahirwe u Rwanda ko rwakwakirira Bénin i Huye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!