Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri iri shyirahamwe yagaragaje ko Kwizera yakoze amakosa abiri muri uyu mukino, aho atasifuye ikosa ry’umunyezamu wa AS Muhanga Hategekimana Bonheur warenze urubuga rwe agafata umupira n’amaboko yombi ku munota wa 20.
Mu busanzwe iri kosa rihanishwa ‘coup franc direct’ n’ikarita y’umutuku ariko nta byakozwe.
Irindi kosa ni uko ku munota wa 45+1, umupira wakoze ku musifuzi uvamo igitego cya AS Muhanga iryo kosa ntiryasifurwa.
Hakurikijwe amategeko ateganywa, iyi komisiyo yahagaritse ibyumweru bitanu umusifuzi Kwizera Olivier. Uyu mugabo ni inshuro ya mbere yari asifuye umukino mu Cyiciro cya Mbere.
Undi wahagaritswe ni umusifuzi wo ku ruhande Mbonigena Seraphin kubera ko atafashije uwo hagati mu kumenya niba umunyezamu yarafatiye umupira hanze y’urubuga rwe kandi biri mu nshingano ze, bityo ahagarikwa ibyumweru bine.
Aba basifuzi biyongereye kuri Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri wahagaritse ibyumweru bibiri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel bahawe ukwezi badasifura.
FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo mu 2019 isanzwe ikoresha bityo akagendana n’igihe.
Yavuze ko kandi izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongerera abasifuzi ubushobozi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.
Uburyo bwa Bugesera FC bwasubijwe inyuma n'umunyezamu Hategekimana Bonheur wa AS Muhanga, aho yakinnye umupira n'amaboko ari hanze y'urubuga rw'amahina ariko ntihasifurwe ikosa.
Uyu mukino w'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona warangiye Bugesera FC itsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0. pic.twitter.com/XrdDj8Bhpb
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 25, 2025


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!