00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwongereza Nicholas de-Long yahawe akazi muri FERWAFA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 08:49
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryashyizeho Umwongereza Nicholas de-Long, nk’ushinzwe Iterambere ry’abakiri bato muri ruhago.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo iryo shyirahamwe ryanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bumenyesha abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ryabonye umuyobozi mushya mu bashinzwe kuzamura impano.

Uyu wahawe akazi ni Nicholas de-Long ukomoka mu Bwongereza, ndetse akaba afite ubunararibonye muri aka kazi kuko yagakoze muri amwe mu makipe akomeye yaho.

Afite kandi ubunararibonye mu gushaka impano z’abato, kuziteza imbere ndetse no gutoza. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers na Norwich City.

Nicholas de-Long ufite impamyabumenyi y’ubutoza yo ku rwego rwa UEFA A, yaciye mu yandi makipe arimo Aris FC yo mu Bugiriki n’amakipe y’Igihugu y’u Buhinde.

Agiye gufatanya na Frédéric Crebiller usanzwe ari Umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda, washyizweho n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Bafatanyije kandi n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, bazashyiraho uburyo buhamye bwo kuvumbura abana bafite impano, kubatoza no kubafasha kuzibyaza umusaruro.

Nicholas de-Long yagizwe ushinzwe Iterambere ry'Abakiri bato muri FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages