Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino yose n’amarushanwa nyuma y’amezi asaga atandatu bihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.
Nk’uko bigaraga mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe ku wa Kabiri, mbere yo gutangira imyitozo hari ibigomba kubanza gukurikizwa.
Yagize iti “Tubandikiye tubasaba gushyikiriza Ubunyamabanga bwa FERWAFA inyandiko ikubiyemo ibi bikurikira:
- Kugaragaza ko mwiteguye gupimisha abakozi b’ikipe bose nibura amasaha 72 mbere yo gutangira imyitozo.
- Ingengabihe irambuye igaragaza amasaha ndetse n’ikibuga imyitozo izajya iberaho.
- Urutonde rw’abakinnyi na ‘Staff Technique’ bazajya bitabira imyitozo.
- Kugaragaza uburyo muzashyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo ajyanye no gusubukura ibikorwa by’imikino by’umwihariko ibirebana n’umupira w’amaguru.”
FERWAFA yamenyesheje amakipe ko agomba kandi kugaragaza ikibuga azajya akoreraho, byose bigakorwa bitarenze tariki ya 12 Ukwakira kugira ngo iyasabire uburenganzira bwo gutangira imyitozo.
Iti “Turabasaba kandi kutugaragariza inyandiko yanditswe na nyir’ikibuga cy’aho mukorera imyitozo, igashyikirizwa Minisiteri ya Siporo, asaba ko ikibuga cye cyakwemererwa kongera kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru, anagaragaza ingengabihe y’imyitozo hamwe n’ingamba zo kubungabunga ubuzima nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo.”
APR FC ni yo kipe yamaze gupimisha abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19, aho byakozwe ku wa Kabiri, ndetse biteganyijwe ko iramutse yemerewe gutangira imyitozo, yahita yerekeza i Shyorongi ku wa Gatanu.
Police FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ni andi makipe bivugwa ko iki cyumweru gishobora kurangira apimishije abakinnyi bayo.
Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe umwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangirira. FERWAFA yari yiyemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira ku wa 30 Ukwakira, ariko iyi tariki ikurwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!