Kuba umukino uzahuza ibihugu byombi utazabera mu Rwanda, bisobanura ko Amavubi azakina imikino itatu yikurikiranya asohoka.
Umukino wa mbere u Rwanda ruwufitanye na Mozambique kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Umukino wa kabiri, Amavubi Stars azakina na Sénégal tariki 7 Kamena 2022 i Dakar binyuranye no kuba Sénégal yari kuzakinira i Huye kuri iyi tariki. Umukino wa gatatu, u Rwanda ruzasura Bénin ku wa 19 Nzeri 2022.
Gusohoka gatatu ikipe yikurikiranya akenshi bitera impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru ko bishobora kugabanya amahirwe yo kubona amanota.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Olivier avuga ko impungenge abakunzi ba ruhago bafite zikwiye kuvaho.
Nizeyimana avuga ko ari amahirwe kuba u Rwanda ruzakira Sénégal mu isozwa ry’imikino.
Yagize ati “Umuntu aba agomba gukinira hanze no mu rugo ariko icyo abantu bamenya ni uko umukino tuzakina na Sénégal uzaba ari uwa nyuma kandi ni twe bizafasha. Abantu bumva ruhago barabizi ko aho kwakira hakiri kare wayakira nyuma.”
FERWAFA yahinduranyije na Sénégal kwakira umukino, ni ibyavue mu bwumvikane bw’amashyirahamwe yombi nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri.
Ibi bije nyuma y’uko CAF yasabye ibihugu kugira Stade zujuje ibisabwa kugira ngo zakire imikino itandukanye.
Muri Mata 2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imirimo yo kuzuza ibisabwa yatangiye kandi hari icyizere.
Gusa kugeza ubu hari ibyo Stade ya Huye itujuje byatuma yemererwa kwakira Sénégal ku wa 7 Kamena 2022 kuko ngo imirimo igeze ku kigero cya 87%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!