Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange Isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye, aho bose hamwe biyise “Dream Team”.
Hari byinshi bari bategerejweho n’abakunzi ba ruhago barimo abemezaga ko ruhago y’u Rwanda ikura isubira inyuma, ariko nyuma y’amezi make, bigaragara ko icyerekezo cyatangiye kujya imbere uhereye mu mpinduka zakozwe muri ruhago y’abagore, iy’abakiri bato, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.
Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bintu birindwi Komite Nyobozi ya FERWAFA imaze kugeraho nyuma y’amezi arindwi gusa itangiye inshingano zayo.
1. Icyerekezo cy’amateka ku mupira w’amaguru w’abagore
Zimwe mu mpinduka zamaze kubaho kugeza ubu ni izigamije iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yitabiriye amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje iyo myaka, aho yahuye na Zambia muri uku kwezi kwa Mata, mu ijonjora rya mbere ryakinwe tariki ya 17 n’iya 22.
Ku nshuro ya mbere kandi, FERWAFA yashyizeho Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bagore mu rwego rwo guha amahirwe abakobwa benshi bashaka gukina umupira w’amaguru n’urubuga rwo kugaragarizamo impano zabo, by’umwihariko ku bakiri bato.
2. Amavubi yongeye kumwenyura, anabikora ku rwego rw’Isi
Muri mpera za Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye neza imikino ya FIFA Series 2026 aho rwabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye amatsinda abiri y’iri rushanwa rya gicuti ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.
Ibyo byanyuze ubuyobozi bwa FIFA ndetse bishimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira neza amarushanwa n’ibikorwa bitandukanye.
Ntibyarangiriye mu kwakira gusa, kuko Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026 nyuma yo gutsinda Grenada yo mu Birwa bya Caraïbes na Estonia y’i Burayi, nyamara byari ubwa mbere ihuye n’ibihugu bitari ibyo muri Afurika.
Iki gikombe cyabaye kandi icya mbere Amavubi yegukanye mu myaka 27, kuva Rwanda B yegukanye CECAFA yo mu 1999.
Uburyo Amavubi yitwaye byahaye icyizere Abanyarwanda benshi bishimiye imikinire y’ikipe yabo ndetse bizera ko bashobora kwitwara neza no mu marushanwa ari imbere.
3. Kongera ibihembo mu marushanwa hagamijwe kuzamura ubunyamwuga
Komite Nyobozi ya FERWAFA ikuriwe na Shema Fabrice yakoze amavugurura kandi mu bihembo byatangwaga mu marushanwa atandukanye iri Shyirahamwe ritegura, amafaranga yahembwaga amakipe yitwaye neza arongerwa hagamijwe kuzamura ihangana no kongera ubunyamwuga.
Muri ubu buryo bushya, kuri ubu ntihahembwa ikipe yatwaye igikombe gusa. Muri shampiyona z’abagabo, amakipe yo kuva ku mwanya wa mbere kugeza ku wa munani azabona amafaranga y’ibihembo mu gihe mu bagore (icyiciro cya mbere n’icya kabiri), hazahembwa amakipe atandatu ya mbere.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo (Rwanda Premier League iheruka guhinduka BK Pro League), amafaranga ahabwa ikipe yegukanye igikombe yavuye kuri milioni 25 Frw agirwa miliyoni 80 Frw, bingana n’inyongera ya 220%.
Mu Cyiciro cya Mbere mu Bagore (Rwanda Women’s Super League), ikipe yabaye iya mbere ntigihabwa miliyoni 8 Frw, ahubwo yashyizwe kuri miliyoni 20 Frw, ibingana n’inyongera ya 150%.
Ni mu gihe ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro mu bagabo yazamuriwe ibihembo ku rwego rwa 100%, biva kuri miliyoni 10 Frw biba miliyoni 20 Frw, naho mu bagore bizamurwa ku rwego rwa 300%, biva kuri miliyoni 5 Frw biba miliyoni 20 Frw.
Uko amakipe azahembwa mu mwaka w’imikino wa 2025/26:
| No | Rwanda Premier League | Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo | Rwanda Women Super League | Icyiciro cya Kabiri mu Bagore |
| 1 | Miliyoni 80 Frw | Miliyoni 25 Frw | Miliyoni 20 Frw | Miliyoni 10 Frw |
| 2 | Miliyoni 60 Frw | Miliyoni 20 Frw | Miliyoni 15 Frw | Miliyoni 8 Frw |
| 3 | Miliyoni 40 Frw | Miliyoni 15 Frw | Miliyoni 10 Frw | Miliyoni 6 Frw |
| 4 | Miliyoni 30 Frw | Miliyoni 13 Frw | Miliyoni 8 Frw | Miliyoni 5 Frw |
| 5 | Miliyoni 25 Frw | Miliyoni 11 Frw | Miliyoni 6 Frw | Miliyoni 4 Frw |
| 6 | Miliyoni 20 Frw | Miliyoni 9 Frw | Miliyoni 4 Frw | Miliyoni 3 Frw |
| 7 | Miliyoni 15 Frw | Miliyoni 7 Frw | ||
| 8 | Miliyoni 10 Frw | Miliyoni 5 Frw | ||
| Igiteranyo | Miliyoni 280 Frw | Miliyoni 105 Frw | Miliyoni 63 Frw | Miliyoni 36 Frw |
| Igiteranyo rusange | Miliyoni 484 Frw |
4. Iterambere ry’ibikorwaremezo n’imikoranire na FIFA
Nyuma y’imyaka irenga 10 itegerejwe, Hoteli ya FERWAFA izwi nka “FERWAFA Accommodation Facility” yaruzuye ndetse kuri ubu yatangiye gukora, aho mu bindi biyigize harimo ikibuga cy’imyitozo kiri ku rwego mpuzamahanga, ikibuga gito cy’umupira w’amaguru kiri kubakwa ndetse n’urwambariro rwujuje ibisabwa byose rukiri kubakwa.
Ibi bigaragaza intambwe y’ingenzi mu mitegurire igezweho y’amakipe y’igihugu kuko ari yo azajya akoresha cyane ibi bikorwaremezo biri kubakwa kuri FERWAFA.
Uretse kandi iyi hoteli yubatswe binyuze mu nkunga ya FIFA, FERWAFA ikomeje indi mishinga yagizwemo uruhare n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi irimo kubaka Stade ya Gicumbi, iya Rusizi n’iya Rutsiro.
Hari kandi no kubaka ibibuga bito [bifite metero 40x20] byo gukiniraho umupira w’amaguru mu mushinga wiswe “FIFA Arena Project”, aho ikibuga cya mbere cyatashywe ku Ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Intego ni uko hazubakwa ibibuga 10 hirya no hino mu gihugu. Ibindi bizubakwa muri GS St Joseph Kabgayi (Mu Karere ka Muhanga), TTC Save (Gisagara), GSOB Butare (Huye), GS Bibare (Ngoma), ES Nyamirama (Kayonza), IPM Mukarange (Kayonza), Collège de Gisenyi Inyemeramihigo (Rubavu), Collège Fondation Sina Gérard (Rulindo) na Lycée de Kigali (Nyarugenge).
Mu bufatanye na FIFA kandi, ibindi bibuga 20 bizubakwa mu gihe kiri imbere nk’uko byemejwe na Perezida wayo, Gianni Infantino, ubwo yari mu Rwanda mu Ukuboza 2025.
5. Kubyutsa ruhago y’abakiri bato
Iterambere rya ruhago y’abakiri bato na ryo riri mu byo FERWAFA yashyize imbere, aho yashyizeho amarushanwa mashya y’abatarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa muri gahunda ya “FIFA Talent Development Scheme” izagera mu turere dutandukanye.
Iyi gahunda igamije kongera kubaka umusingi wo kuzamura abakinnyi no kubaha urubuga rwo kwigaragarizamo mbere yo kugera mu makipe makuru. Izaba kandi umusingi yo gutegura Ikipe y’Igihugu yitabira amarushanwa mpuzamahanga y’abakiri bato.
6. Kuzamura imibereho myiza y’abasifuzi
Abasifuzi b’amarushanwa ya FERWAFA na bo bungukiye mu mpinduka zakozwe na komite nyobozi nshya mu bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wayo.
Kuva muri Nzeri 2025, FERWAFA yemeje ko umusifuzi w’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo (Rwanda Premier League) azajya abona ibihumbi 100 Frw ku mukino yasifuye, avuye ku bihumbi 42 Frw.
Mu Cyiciro cya Kabiri, umusifuzi abona ibihumbi 50 Frw, yavuye ku bihumbi 21 Frw ndetse iyi nyongera iri ku rwego rwa 138%.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwagaragaje ko byakozwe mu gutera imbaraga abasifuzi, kuzamura urwego rw’ubunyamwuga n’ireme ry’amarushanwa y’imbere mu gihugu.
7. Igaruka ry’amahugurwa ya Licence A ya CAF ku batoza
Nyuma y’imyaka icyenda nta batoza bo mu Rwanda bakora amahugurwa abahesha ibyangombwa byo gutoza byo ku rwego rwa A bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, iyi gahunda yongeye gusubukurwa mu Rwanda.
Mu 2017, ubwo iyi gahunda yaherukaga kuba, abatoza 12 gusa ni bo babonye Licence A ya CAF ariko ubwo icyiciro gishya cyatangiraga amasomo yayo muri Werurwe 2026, abatoza 25 ni bo bitabiriye.
Muri abo batoza 25, harimo abagore batanu ndetse ni ubwa mbere hari abagore bari gukorera iyi ‘licence’ y’ubutoza mu Rwanda.
Ibi byagezweho ku bufatanye bw’abashinzwe tekinike muri FERWAFA n’Umuyobozi wa Tekinike, Gérard Buscher, ndetse bitanga icyizere mu kuzamura urwego rw’abatoza bagira uruhare rukomeye mu gutuma abakinnyi batanga umusaruro.
Hazakurikiraho iki?
Shema Fabrice na komite nyobozi ye batorewe manda y’imyaka ine, ndetse uwavuga ko hakiri kare cyane ku buryo hashobora gukorwa ibindi byinshi ntiyaba yibeshye.
Mu bihanzwe amaso kugeza ubu bishobora gukurikiraho mu mezi make ari imbere harimo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ku Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ no kwakira amarushanwa anyuranye arimo aya CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!