Amakuru IGIHE ifite ni uko mu nama yahuje amakipe ya Premier League hari hatanzwemo ibitekerezo ko umubare w’abanyamahanga bagaragara ku mukino wazamuka, ukava kuri batandatu bakinaga mu mwaka wa shampiyona twashoje.
Aha, hari hatanzwe ibitekerezo ko u Rwanda rwakwigira kuri shampiyona ya Tanzania bityo bakemeza ko abanyamahanga umunani ari bo baba bemerewe gutangira mu kibuga, maze batatu bakaba bari ku ntebe y’abasimbura bagasimburana.
Mu Nteko Isanzwe ya FERWAFA, Perezida wa Bugesera FC akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Premier League, Gahigi Jean Claude, na we yari yasabye ko haganirwa ku ngingo yo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona, abwirwa ko byazareberwa aho byakorewe ubushize [mu nama ya Komite Nyobozi].
Aha ariko amakuru IGIHE ifite avuga ko abagize iyi Komite Nyobozi ya Ferwafa badakozwa ibyo kuzamura umubare w’abanyamahanga kuri urwo rwego cyane.
Hari uwagize ati “Ntabwo twahita tuvuga gutyo ngo twongere umubare w’abanyamahanga. Hari byinshi byo kurebwaho birenze icyifuzo cya Rwanda Premier League gusa. Bo batugejejeho icyifuzo ariko kuri ubu turabona atari cyo gihe cyo kwemera abanyamahanga 11 ku rupapuro rw’umukino”.
Umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere wagiye uzamuka buri mwaka muri iyi ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2021-2022 wavuye kuri batatu ushyirwa kuri batanu mu gihe mu mwaka wa shampiyona ushize aba bari bavuye kuri batanu bagirwa batandatu.
Nyuma y’inteko rusange ya FERWAFA, mu kiganiro n’abanyamakuru, Munyantwari Alphonse uyobora iri shyirahamwe, yavuze ko ntarirarenga kuko n’ubundi ubwo abanyamahanga bagirwaga batandatu babanza mu kibuga, icyo cyemezo kitafatiwe mu Nteko Rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!