00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FERWAFA izashyigikira Infantino mu matora ataha ya FIFA

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2026 saa 10:14
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko rizashyigikira Gianni Infantino mu matora ataha y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kugira ngo ayobore manda yo kuva mu 2027 kugeza mu 2031.

Ku wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026, ni bwo mu Mujyi wa Vancouver muri Canada hateraniye Inteko Rusange ya FIFA, yahuriyemo abanyamuryango bayo barimo n’u Rwanda.

Ni Inteko Rusange yibandaga ku itegurwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko nanone igategurirwamo n’amatora yo mu mwaka utaha wa 2027, azatorwamo komite nshya ya FIFA.

Muri iyi Nteko Rusange, u Rwanda ruhagarariwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ari kumwe na Visi Perezida wa Mbere, Claudine Gasarabwe, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe.

FERWAFA yavuze ko izashyigikira kandidatire ya Infantino mu matora ataha, kuko hari byinshi yafashije umupira w’amagura mu Rwanda mu gihe amaze ayoboye.

Yagize iti “FERWAFA itewe ishema no gushyigikira kandidatire ya Gianni Infantino yo kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa FIFA muri manda ya 2027-231.”

“Igihe yari umuyobozi, umupira w’amaguru wateye imbere, urangwamo ubunyangamugayo ndetse no kudaheza. FERWAFA yizeye neza ko gukomeza kuyobora kwa Infantino ari icyerekezo cyiza, guhangana n’ibikibangamiye ruhago ndetse no kuzana amavugurura mashya.”

FERWAFA yatangaje ibi nyuma y’uko n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko rizamushyigikira, akongera kuyobora iri shyirahamwe yatangiye kuyobora mu 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 56 ari ku buyobozi bwa FIFA, mu Rwanda hateguriwe ibikorwa byinshi by’umupira w’amaguru, harimo Inteko Rusange ya FIFA ari ku nshuro ya kane ibereye muri Afurika, ikaba yarahujwe n’amatora ya FIFA yari abereye muri Afurika bwa mbere. Aya ni yo aheruka gutorerwamo.

Yagize uruhare mu bikorwa byinshi birimo iya ‘FIFA Forward’ yubatswemo hoteli ya FERWAFA ndetse n’ibibuga by’umupira w’amaguru, iya ‘FIFA Football Festival’ yatanzwemo imipira yo gukina n’izindi.

U Rwanda kandi rwakiriye amatsinda abiri y’irushanwa rya FIFA Series 2026, ryarangiye rwegukanye Igikombe cyo mu Itsinda A, n’ibindi bikorwa byinshi biteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.

FERWAFA izashyigikira Infantino mu matora ataha ya FIFA
Gianni Infantino yafashije umupira w'amaguru w'u Rwanda kugera kuri byinshi afatanyije n'ubuyobozi bwiza bwarwo
Infantino yagize uruhare mu gutuma abakiri bato mu Rwanda babona ibikoresho byo kwifashisha mu mupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages