Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze mu muryango mugari wa Kiyovu Sports yaba abakinnyi, abayobozi n’abafana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Genevieve, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League (RPL), Karangwa Jules n’abandi.
Shema yavuze ko mu rwego rwo kwibuka abahoze mu muryango mugari w’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, FERWAFA igiye kubaka urwibutso rwayo.
Ati “Dushaka gushyiraho urwibutso rutwibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru, abafana, abayobozi, hari n’amakipe yazimye burundu, ari nako twegeranya amazina yabo bose.”
Yakomeje agira ati “Icyo dushaka gukora ni ugusaba ababishinzwe, dufite ahantu twateganyije kuzarushyira ndetse n’uburyo bwo kwibuka buri mwaka. Ruzajya ku cyicaro cya FERWAFA tuzavugurura. Turifuza ko mu mwaka utaha tuzajya kwibuka ku nshuro ya 33 Jenoside yakorewe Abatutsi dufite urwibutso rwacu.”
Shema yagaragaje ko afitanye isano na Kiyovu Sports kuko Sekuru yari mu bayishinze, mu gihe afite Nyirarume wayibereye umwe mu bayobozi.
Ati “Hari marume wishwe muri Jenoside yari umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports. Sogokuru wanjye we yari umwe mu bayishinze.”
Yakomeje agira ati “Imwe mu ndangagaciro tugira muri FERWAFA ni ubumwe. Mu gihe rero dushaka kwiyubaka, kugira ubumwe ni ingenzi cyane. Murabizi ko umupira w’amaguru ari cyo gikorwa cya mbere cyongeye guhuza abantu, mu mukino wahuje Kiyovu na Rayon Sports muri Nzeri 1994.”
“Ubumwe ni inkingi dukwiye kwimakaza kuko n’abashaka kuzana amacakubiri tubahana. Uruhare rwacu rero ni ukongera gusana umupira w’amaguru n’imitima y’abafana.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Genevieve, yasabye abafana ko urukundo bakunda amakipe yabo ari rwo bakwiye no gukunda igihugu.
Ati “Iyo twibuka abari abakinnyi, tuba twibuka ibyo bifuzaga kugeraho batabashije kugeraho. Umupira w’amaguru ushobora gufatwa nk’imyidagaduro ariko ufasha mu gukira ibikomere kandi dufite inshingano zo kubaka igihugu gisigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n‘amateka.”
“Bafana urukundo mukunda ikipe yanyu abe ari narwo mukunda igihugu cyacu. Kwibuka bidusaba kugira ubutwari bwo kurwanya abapfobya Jenoside n’abagoreka amateka yayo.”
Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yashegeshwe na Jenoside aho bamwe mu bakinnyi bayo yahitanye barimo Kagabo Innocent, Murenzi Innocent bitaga Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha na Kanyandekwe.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Bizimana Confiance



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!