Ku wa 6 Nyakanga 2018 nibwo FERWAFA yatangaje ko Habimana Hussein yagizwe Umuyobozi mushya wa Tekinike mu gihe cy’imyaka ibiri, asimbuye umuholandi Hendrik Pieter weguye mu 2016.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yavuze ko amasezerano ya Habimana Hussein yarangiye kandi nta gahunda ihari yo kumwongerera andi.
Yakomeje avuga ko kuri ubu FERWAFA iri gushaka uwamusimbura kuri uwo umwanya, akaba azatangazwa mu minsi ya vuba.
Ati “Uwahoze ari umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA amasezerano ye yarangiye mu kwezi kwa Nyakanga kandi ntabwo azongererwa andi ahubwo bidatinze mu minsi ya vuba, turatangaza uburyo bwo gutora undi ndetse naboneka na we azahita atangazwa.”
Bivugwa ko mu myaka ibiri Habimana Hussein yamaze kuri uyu mwanya, umusaruro we utigeze wishimirwa ndetse n’imyitwarire ye hanze y’akazi ikaba itaranyuze abakoresha be.
Habimana Hussein ni Umunyarwanda ufite impamyabushobozi ya Kaminuza mu buyobozi yakuye muri Kaminuza yigenga y’i Bruxelles mu Bubiligi. Yakiniye ikipe y’abato ya APR FC hagati y’i 1997 na 2002.
Yakiniye kandi Kiyovu Sports umwaka umwe mu mwaka w’imikino wa 2003/04, ajya i Burayi mu Bibiligi aho yaciye mu makipe y’abato ya Anderlecht kugeza muri 2008 ubwo yajyaga mu ikipe ya K Boom no muri RFC kugeza mu 2013.
Yatoje ikipe ya Canada y’abagore mu batarengeje imyaka 17, anatoza amakipe y’abagore y’abakiri bato muri icyo gihugu. Ni akazi yamazemo imyaka irenga itanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!