Iyi gahunda yatangajwe na FIFA ku wa Kabiri, ikubiyemo inkunga yihariye ishobora gutangwa inshuro imwe ingana na miliyoni 20$ binyuze muri gahunda nshya yiswe “FIFA Fast Forward Programme (FFFP)”, izajya ifasha mu mishinga yihariye no kongera amafaranga asanzwe ahabwa ibihugu muri gahunda isanzwe ya “FIFA Forward”.
Muri iyi gahunda, amashyirahamwe manyamuryango ya FIFA azajya ahabwa miliyoni 20 z’Amadolari inshuro imwe hagati ya 2027-2030, aho yiyongereye avuye kuri miliyoni umunani z’Amadolari yari asanzwe atangwa.
Aya mafaranga azongera agere kuri miliyoni 22 z’Amadolari kuri buri shyirahamwe mu myaka ya 2031-2034, naho mu 2035-2038 akazagera kuri miliyoni 24 z’Amadolari.
Gusa, FIFA izakomeza kugira ububasha bwihariye ku micungire ya FIFA Forward Enterprise (FFE) no gufata ibyemezo byose bijyanye n’imiyoborere y’umupira w’amaguru, amarushanwa, ingengabihe y’imikino, amategeko n’ibindi byemezo bya siporo.
Muri iyi gahunda kandi, FIFA izagurisha imigabane mike mu bikorwa byayo by’ubucuruzi ku bashoramari bigenga, ingingo ikomeje kunengwa cyane cyane n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA).
FIFA yavuze ko amafaranga yiyongereye azafasha mu guteza imbere ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru, guteza imbere abatoza, amakipe y’ibihugu, amarushanwa, umupira w’amaguru wo ku rwego rw’ibanze ndetse n’umupira w’abagore.
Mu itangazo FIFA yashyize ahagaragara yagize iti “Iyi gahunda niramuka yemejwe, iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpande zose z’Isi rizahita ryungukira ku nkunga yiyongereye izahabwa amashyirahamwe 211 agize FIFA.”
“Binyuze muri iyi gahunda, buri shyirahamwe rishobora kubona: (i) Miliyoni 20 z’Amadolari kuri buri shyirahamwe nk’inkunga idasanzwe kandi yihutirwa yo gufasha imishinga yihariye binyuze muri FIFA Fast Forward Programme (FFFP), (ii) Miliyoni 20 z’Amadolari kuri buri shyirahamwe mu nkunga ya FIFA Forward y’imyaka 2027-2030 (aho ubu ingengo y’imari yari miliyoni umunani z’Amadolari), (iii) Miliyoni 22 z’Amadolari mu myaka 2031-2034 na (iv) Miliyoni 24 z’amadolari mu myaka 2035-2038.”
Yakomeje igira iti “Ibi bizagerwaho binyuze muri FIFA Forward Enterprise (FFE), ikigo gishya cya FIFA kizaba gifite kandi kiyoboye ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’imikino bya FIFA. FIFA izakomeza kugira ububasha bwihariye ku miyoborere y’umupira w’amaguru, amarushanwa, ingengabihe y’imikino ndetse n’ibyemezo byose birebana n’amategeko n’imikino.”
“FFE izakusanya amafaranga agera kuri miliyari 4,2 z’Amadolari mu mpera z’uyu mwaka kugira ngo azifashishwe muri FFFP, hashingiwe ku gaciro ka mbere k’ikigo kangana na miliyari 20 z’Amadolari, hatoranywa neza abashoramari b’igihe kirekire bazagura imigabane mito itabaha ububasha bwo kugenzura FFE.”
FIFA yavuze ko inyungu zose zizaturuka muri FFE zizongera gushorwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi hose.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko iyi gahunda igamije gutuma iterambere ry’ubucuruzi mu mupira w’amaguru rigirira akamaro amashyirahamwe yose ayigize.
Ati “Umupira w’amaguru ni siporo ikunzwe cyane ku Isi kandi ni imbarutso ikomeye y’iterambere ry’abantu n’imiryango. Inshingano zacu ni ukureba ko n’abandi bagize umupira w’amaguru bazamukana na wo. FIFA ibaho kugira ngo ishyigikire iterambere rirambye kandi ridaheza mu mpande zose z’Isi.”
Yakomeje agira ati “Buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru riri muri FIFA rigomba kugira amahirwe yo kubona umugabane ukwiye w’amafaranga ahari, kugira ngo rishobore kwiyubakira ejo hazaza haryo, rikifatira ibyemezo aho kwishingikiriza ku bandi. Ibi birebana no guha uburenganzira abantu bose mu mupira w’amaguru ku Isi.”
FIFA yavuze ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa n’umubare munini w’amashyirahamwe ayigize ndetse n’Inama ya FIFA, hakurikijwe uburyo bwo gufata ibyemezo bugenderwaho n’iri Shyirahamwe.
Ivuga kandi ko iri shoramari rishya rishobora gutuma amafaranga yose FIFA izaba imaze gushora mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu myaka ine iri imbere arenga miliyari 10 z’Amadolari, ibyatuma aba amafaranga menshi kurusha andi yose yashowe mu iterambere rya siporo.
FIFA yongeyeho ko izi mpinduka zishingiye ku musaruro mwiza w’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho inkunga yiyongereye mu iterambere yafashije ibihugu nka Cap-Vert na Curaçao kubona itike yo gukina iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yabyo.
Uru rwego ruyobora ruhago ku Isi rwavuze kandi ko ‘FIFA Fast Forward Programme’ izafasha amashyirahamwe kubona andi mafaranga yo gushora mu mishinga minini irimo kubaka stade, ibigo by’imyitozo by’amakipe y’ibihugu n’ibindi bikorwaremezo by’igihe kirekire mu mupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!